Ese Abahamya ba Yehova bahatira abantu kuva mu madini yabo?
Oya rwose. Igazeti yacu y’Umunara w’Umurinzi yaravuze iti “ntibikwiriye guhatira abantu guhindura idini ryabo.” a Twirinda guhatira abantu guhindura idini ryabo kubera izi mpamvu zikurikira:
Yesu ntiyigeze ahatira abantu kwemera inyigisho ze. Yari azi ko abantu bake ari bo bari kwemera ubutumwa bwe (Matayo 7:13, 14). Igihe bamwe mu bigishwa be bumvaga ibyo avuze bibaciye intege, yarabaretse baragenda aho kubahatira kugumana na we.—Yohana 6:60-62, 66-68.
Yesu yabwiye abigishwa be ko batagomba guhatira abandi guhindura ibyo bizera. Aho kugira ngo abigishwa be bahatire abantu kwemera ubutumwa bwiza bw’Ubwami, bashakaga abantu bemera kubatega amatwi.—Matayo 10:7, 11-14.
Iyo abantu bahinduye idini ku gahato nta cyo bibamarira kuko Imana yemera gusa abayisenga babikuye ku mutima.—Gutegeka kwa Kabiri 6:4, 5; Matayo 22:37, 38.
Ese umurimo dukora wo kubwiriza ugamije gutuma abantu bahindura idini?
Ni byo koko dutangaza ubutumwa bwo muri Bibiliya no “mu turere twa kure cyane tw’isi” kandi tubikora “mu ruhame no ku nzu n’inzu” nk’uko Bibiliya ibitegeka (Ibyakozwe 1:8; 10:42; 20:20). Nk’uko byari bimeze ku Bakristo bo mu kinyejana cya mbere, dushinjwa guhindura abantu mu buryo butemewe n’amategeko (Ibyakozwe 18:12, 13). Icyakora ibyo birego ni ibinyoma. Nta we duhatira kwemera imyizerere yacu. Ahubwo, twemera ko abantu bakwiriye kwigishwa bakagira ubumenyi bityo bakabona guhitamo.
Ntiduhatira abantu guhindura amadini yabo cyangwa ngo twifatanye mu bikorwa bya politiki twitwaje idini. Nta nubwo duha abantu ibintu cyangwa ngo tugire ibyo tubakorera tugamije gushaka abayoboke. Ibyo bihabanye n’ibyo abantu bamwe na bamwe biyita Abakristo bakora, kuko ibikorwa byabo bigayisha Kristo. b
Ese guhindura idini biremewe?
Biremewe, kuko Bibiliya igaragaza ko abantu bafite uburenganzira bwo guhindura idini. Muri Bibiliya harimo inkuru z’abantu banze kujya mu idini rimwe na bene wabo, ahubwo bagahitamo gusenga Imana y’ukuri. Bamwe muri bo ni Aburahamu, Rusi, abantu bamwe na bamwe bo muri Atene n’intumwa Pawulo (Yosuwa 24:2; Rusi 1:14-16; Ibyakozwe 17:22, 30-34; Abagalatiya 1:14, 23). Nanone Bibiliya ivuga ko umuntu afite uburenganzira bwo gufata umwanzuro mubi wo kuva mu idini Imana yemera.—1 Yohana 2:19.
Itangazo Mpuzamahanga ku Burenganzira bw’Ikiremwamuntu, Umuryango w’Abibumbye wise “ishingiro ry’itegeko mpuzamahanga rirengera uburenganzira bw’ikiremwamuntu” rivuga ko umuntu afite uburenganzira bwo guhindura idini. Iri tangazo rivuga ko umuntu wese afite “uburenganzira bwo guhindura idini” no “gushaka amakuru n’ibitekerezo no kubibwira abandi” harimo n’ibitekerezo by’idini. c Birumvikana ko ubwo burenganzira butuma abantu bubaha uburenganzira abandi bafite bwo gukomera ku myizerere yabo kandi bakanga ibitekerezo bihabanye na yo.
Ese iyo umuntu ahinduye idini bituma asuzugura umuryango we n’umuco we?
Si ko biri rwose. Bibiliya idushishikariza kubaha abantu bose, tutitaye ku idini barimo (1 Petero 2:17). Nanone kandi Abahamya ba Yehova bumvira itegeko ryo muri Bibiliya ritubwira kubaha ababyeyi bacu ndetse n’iyo twaba tudahuje imyizerere.—Abefeso 6:2, 3.
Icyakora, abantu bose ntibemeranya na Bibiliya. Hari umugore wakuriye muri Zambiya wavuze ati “mu gace nakuriyemo abantu babonaga ko iyo umuntu ahinduye idini . . . aba abaye umuhemu, agahemukira umuryango n’abantu bose bo muri ako gace.” Uko ni ko byagendekeye uwo mugore, kuko igihe yari amaze kuba umwangavu yatangiye kwigana Bibiliya n’Abahamya ba Yehova kandi yiyemeza guhindura idini. Yaravuze ati: “Ababyeyi banjye bambwiraga kenshi ko nabababaje cyane kandi ko nabatengushye. Ibyo byarangoye cyane kuko numvaga nshaka ko ababyeyi banjye banyemera. . . . Kubera Yehova indahemuka aho gutsimbarara ku migenzo y’amadini, ntibivuga ko mba mpemukiye umuryango wanjye.” d
a Reba igazeti y’Umunara w’Umurinzi yo ku itariki ya 1 Mutarama 2002 ku ipaji ya 12 paragarafu ya 15.
b Urugero, ahagana mu mwaka wa 785 Mbere ya Yesu, umwami witwa Charlemagne yaciye iteka rivuga ko umuntu wese wo mu karere ka Saxon wanze kubatizwa ngo abe Umukristo agomba gukatirwa urwo gupfa. Nanone amasezerano yasinywe mu mwaka wa 1555 n’imitwe yarwaniraga mu Bwami Butagatifu bwa Roma (Traité d’Augsbourg), yavugaga ko umutegetsi wa buri gace agomba kuba ari Umugatolika cyangwa Umuluteriyani kandi ko abaturage bose ayobora bagomba kujya mu idini arimo. Abangaga kujya mu idini ry’umuyobozi wabo bategekwaga kuva muri ako gace.
c Ubwo burenganzira buvugwa mu masezerano ya Afurika yerekeye uburenganzira bw’ikiremwamuntu n’abantu muri rusange, Amasezerano y’Amerika yerekeye uburenganzira bw’umuntu n’ibyo yemerewe, Amasezerano y’ibihugu by’Abarabu arebana n’uburenganzira bw’ikiremwamuntu yo muri 2004, Amasezerano y’Ibihugu by’i Burayi Arengera Uburenganzira bw’Ikiremwamuntu n’Amasezerano Mpuzamahanga Agenga Uburenganzira bw’Ikiremwamuntu n’ubwa Politiki. Icyakora, nubwo ibihugu bivuga ko biha abaturage babwo ubwo burenganzira, ibihugu ntibiyubahiriza kimwe.
d Bibiliya ivuga ko Yehova ari izina ry’Imana y’ukuri.