Kuki Abahamya ba Yehova batizihiza Noheli?
Ibyo abantu bakunze kwibeshyaho
Ikinyoma: Impamvu Abahamya ba Yehova batizihiza Noheli ni uko batemera Yesu.
Ukuri: Turi Abakristo. Twemera ko Yesu Kristo ari we wenyine agakiza kabonerwamo.—Ibyakozwe 4:12.
Ikinyoma: Iyo mubuza abayoboke banyu kwizihiza Noheli, muteza amacakubiri mu miryango.
Ukuri: Twita cyane ku miryango, kandi dukoresha Bibiliya kugira ngo dufashe abantu kugira imiryango ikomeye.
Ikinyoma: Ntimwishimira icyo Noheli iba igamije, ni ukuvuga kugira ubuntu, kwimakaza amahoro ku isi no kugirira abantu impuhwe.
Ukuri: Twihatira kugira ubuntu no kubana n’abandi amahoro buri munsi (Imigani 11:25; Abaroma 12:18). Urugero, uko amateraniro yacu ayoborwa n’uko tubwiriza, bihuje n’amabwiriza ya Yesu agira ati “mwaherewe ubuntu, mutange ku buntu” (Matayo 10:8). Uretse n’ibyo, twereka abantu ko Ubwami bw’Imana, ari bwo bwonyine buzazana amahoro hano ku isi.—Matayo 10:7.
None se kuki Abahamya ba Yehova batizihiza Noheli?
Yesu yadutegetse kwizihiza urupfu rwe; si ivuka rye.—Luka 22:19, 20.
Intumwa za Yesu n’abigishwa be bo mu kinyejana cya mbere, ntibizihizaga Noheli. Hari igitabo cyavuze ko “umunsi mukuru w’ivuka rya Yesu watangiye kwizihizwa nyuma y’umwaka wa 243” (The New Catholic Encyclopedia). Ibyo byabaye nyuma y’imyaka irenga ijana intumwa ya nyuma ipfuye.
Nta gihamya igaragaza ko Yesu yavutse ku ya 25 Ukuboza; Bibiliya ntivuga itariki yavutseho.
Tuzi neza ko Imana itemera Noheli, kubera ko Noheli ikomoka ku mihango n’imigenzo ya gipagani.—2 Abakorinto 6:17.
Ariko se mwijihije Noheli mwaba iki?
Abantu benshi bizihiza Noheli, nubwo bazi ko ikomoka ku migenzo ya gipagani kandi ikaba itemerwa na Bibiliya. Abantu nk’abo bashobora kwibaza bati “kuki Abakristo bakwanga kwizihiza Noheli kandi abandi bose bayizihiza? Ubwo se bayijihije baba iki?
Bibiliya idutera inkunga yo kwigenzurira dukoresheje ‘ubushobozi bwacu bwo gutekereza’ (Abaroma 12:1, 2). Itwigisha ko tugomba gushyigikira ukuri (Yohana 4:23, 24). Ku bw’ibyo, nubwo duha agaciro uko abandi batubona, dushyigikira amahame yo muri Bibiliya, ndetse no mu gihe byatuma abandi babifata nabi.
Nubwo tutizihiza Noheli, tuzi ko buri muntu afite uburenganzira bwo kwihitiramo kuyizihiza cyangwa kutayizihiza. Ntitubuza abantu gukora ibirori bijyanye n’uwo munsi.