Soma ibirimo

Ese Abahamya ba Yehova bagira itsinda ry’abayobozi rihembwa?

Ese Abahamya ba Yehova bagira itsinda ry’abayobozi rihembwa?

 Kubera ko Abahamya ba Yehova bakurikiza urugero rw’Abakristo bo mu kinyejana cya mbere, nta tsinda ry’abayobozi b’idini bagira ngo habeho n’Abakristo basanzwe. Abagize itorero babatijwe bose baba ari ababwiriza bemewe kandi bifatanya mu murimo wo kubwiriza no kwigisha. Abahamya bagabanyije mu matorero agizwe n’abantu babarirwa mu 100. Muri buri torero haba hari abagabo bakuze mu buryo bw’umwuka bahawe inshingano yo kuba “abasaza” (Tito 1:5). Ntibahemberwa imirimo bakora.