Soma ibirimo

Abahamya ba Yehova bigisha ababyeyi n’abana uko bakwirinda abashaka kubafata ku ngufu

Abahamya ba Yehova bigisha ababyeyi n’abana uko bakwirinda abashaka kubafata ku ngufu

Bibiliya isaba ababyeyi gukunda abana babo, kubayobora no kubarinda, kandi bakabona ko ari impano ituruka ku Mana (Zaburi 127:3; Imigani 1:8; Abefeso 6:1-4). Kimwe mu bintu biteje akaga ababyeyi bagomba kurinda abana babo ni ugufatwa ku ngufu.

Mu myaka ibarirwa muri za mirongo ishize, Abahamya ba Yehova banditse ibitabo birimo inama zafasha imiryango kumererwa neza kandi barabikwirakwiza. Nanone banditse ibitabo bakora na videwo birimo inyigisho zifasha ababyeyi kurinda abana babo abantu bashobora kubonona cyangwa abashobora kubafata ku ngufu. Hasi aha hari urutonde rwa bimwe mu bitabo na videwo Abahamya ba Yehova basohoye bitanga inama kuri ibyo bibazo. Reba umubare w’ibyo bitabo n’indimi izo ngingo zasohotsemo. *

  • Umutwe: Abana bafatwa ku ngufu n’abo bafitanye isano bikagirwa ibanga

    • Igitabo: Nimukanguke! yo ku itariki ya 8 Gashyantare 1981

    • Umubare wa kopi zasohotse: 7.800.000

    • Yasohotse mu ndimi: 34

  • Umutwe: Gufasha abana bafashwe ku ngufu n’abo bafitanye isano

    • Igitabo: Umunara w’Umurinzi wo ku itariki ya 1 Ukwakira 1983

    • Umubare wa kopi zasohotse: 10.050.000

    • Yasohotse mu ndimi: 102

  • Umutwe: Gufatwa ku ngufu kw’abana bihangayikishije ababyeyi; Ni ba nde bafata abana ku ngufu?; Uko warinda umwana wawe gufatwa ku ngufu

    • Igitabo: Nimukanguke! yo ku itariki ya 22 Mutarama 1985

    • Umubare wa kopi zasohotse: 9.800.000

    • Yasohotse mu ndimi: 54

  • Umutwe: Abana b’inzirakarengane bafatwa ku ngufu; Ingaruka zitagaragara zo gufatwa ku ngufu

    • Igitabo: Nimukanguke! yo ku itariki ya 8 Ukwakira 1991

    • Umubare wa kopi zasohotse: 12.980.000

    • Yasohotse mu ndimi: 64

  • Umutwe: Umwana wawe arugarijwe!; Uko twarinda abana bacu; Kurinda abana bitangirira mu muryango

    • Igitabo: Nimukanguke! yo ku itariki ya 8 Ukwakira 1993

    • Umubare wa kopi zasohotse: 13.240.000

    • Yasohotse mu ndimi: 67

  • Umutwe: Rinda abana bawe

    • Igitabo: Videwo ya 4 igenewe abantu bose, yasohotse mu mwaka wa 2002

    • Yasohotse mu ndimi: 2

  • Umutwe: Uko Yehova yarinze Yesu

  • Umutwe: Ikintu gihangayikishije ababyeyi bose; Uko warinda abana bawe; Bungabunga umutekano w’abagize umuryango wawe

    • Igitabo: Nimukanguke! yo mu kwezi k’Ukwakira 2007

    • Umubare wa kopi zasohotse: 34.267.000

    • Yasohotse mu ndimi: 81

  • Umutwe: Nakwirinda nte abashaka kumfata ku ngufu?; Ibibazo ababyeyi bakunze kwibaza: Ese nkwiriye kuganira n’umwana wanjye ibirebana n’ibitsina?

  • Umutwe: Ababyeyi bakwigisha bate abana babo ibyerekeye ibitsina?

    • Igitabo: Ingingo yasohotse ku rubuga rwa jw.org, ku itariki ya 5 Nzeri 2013

    • Yasohotse mu ndimi: 64

Abahamya ba Yehova bazakomeza kwigisha ababyeyi n’abana babo kugira ngo birinde abashaka kubafata ku ngufu.

^ par. 3 Aya matariki agaragaza igihe ingingo yasohokeye mu rurimi rw’icyongereza.