Soma ibirimo

Urukundo rutuma dufashanya mu gihe cy’ibiza

Urukundo rutuma dufashanya mu gihe cy’ibiza

Abahamya ba Yehova bafasha bagenzi babo bahuje ukwizera n’abandi mu gihe bikenewe. Ibyo babiterwa n’urukundo, ari cyo kimenyetso kiranga Abakristo b’ukuri.​​—Yohana 13:35.

Dore urutonde rugaragaza imfashanyo zatanzwe mu gihe cy’amezi arenga 12, cyarangiye mu mwaka wa 2012 rwagati. Urwo rutonde ntirukubiyemo uko abagwiririwe n’amakuba bahumurijwe n’uko bafashijwe mu buryo bw’umwuka, ibyo bikaba byaragiye bijyanirana buri gihe n’izo mfashanyo.

Ibiro by’amashami byashyizeho Komite z’Ubutabazi zatanze imfashanyo nyinshi. Nanone kandi, amatorero yo mu turere twagwiririwe n’ibiza na yo yatangaga imfashanyo.

U Buyapani

U Buyapani: Ku itariki ya 11 Werurwe 2011, mu majyaruguru y’icyo gihugu habaye umutingito uteza tsunami, maze yibasira abaturage babarirwa mu bihumbi amagana. Abahamya ba Yehova bo hirya no hino ku isi batanze amafaranga, imitungo yabo n’ubwenge bwabo kugira ngo bafashe abandi. Reba videwo ivuga ibirebana n’umutingito wabaye mu Buyapani.

Burezili: Imyuzure, inkangu n’ibindi biza byahitanye abantu babarirwa mu magana. Abahamya ba Yehova bakwirakwije mu turere twazahaye toni 42 z’ibiribwa bidapfa kwangirika, amacupa 20.000 y’amazi, toni 10 z’imyenda, toni 5 z’ibikoresho by’isuku, imiti n’ibindi.

Kongo (Brazzaville): Igihe ububiko bw’intwaro bwaturikaga, amazu ya y’Abahamya ba Yehova 4 yarasenyutse burundu, naho ay’abandi Bahamya 28 arangirika. Abagwiririwe n’ayo makuba bahawe ibiribwa n’imyambaro, kandi imiryango idafite aho kwikinga, icumbikirwa n’Abahamya bagenzi babo bo muri ako gace.

Kongo (Kinshasa): Abarwayi ba kolera baravuwe. Abagwiririwe n’imyuzure yatewe n’imvura nyinshi bahawe imyambaro. Abari mu nkambi z’impunzi baravuwe, bahabwa imbuto zo gutera n’amatoni y’imyambaro.

Venezuwela: Imvura nyinshi yateje imyuzure n’inkangu. Komite z’Ubutabazi zafashije Abahamya ba Yehova 288 bagwiririwe n’ayo makuba. Hubatswe amazu mashya arenga 50. Nanone izo komite zirimo zirafasha abantu baba mu mazu ashobora kurengerwa n’amazi y’ikiyaga cya Valencia, agenda arushaho kwiyongera.

Filipine

Filipine: Inkubi z’imiyaga zateje imyuzure mu gace k’icyo gihugu. Ibiro by’ishami byoherereje ibiribwa n’imyambaro abagwiririwe n’ayo makuba, kandi Abahamya bo muri ako gace bifatanyije mu mirimo y’isuku igihe amazi yari amaze kugabanuka.

Kanada: Nyuma y’aho ishyamba ryo muri leta ya Alberta rifatiwe n’inkongi y’umuriro, itorero ryo mu mugi wa Slave Lake ryahawe imfashanyo itubutse n’Abahamya bo muri ako karere zo kubafasha gusana ibyangiritse. Kubera ko iryo torero ryahawe amafaranga arenze ayo ryari rikeneye, ryatanze arenga kimwe cya kabiri cyayo ho imfashanyo zo gufasha abibasiwe n’ibiza mu tundi duce tw’isi.

Kote Divuwari: Mu gihe cy’intambara yabaye muri icyo gihugu, abari barazahajwe na yo bahawe ibikoresho, amacumbi n’imiti, haba mu gihe cy’iyo ntambara cyangwa nyuma yaho.

Fiji: Imyuzure ikaze yatewe n’imvura nyinshi yatumye imiryango y’Abahamya 192 hafi ya yose itakaza ibyo yahinze, ari byo yari itezeho amaramuko. Iyo miryango yahawe ibiribwa.

Gana: Abibasiwe n’umwuzure wabaye mu karere k’uburasirazuba bw’icyo gihugu, bahawe ibiribwa, imbuto n’amazu yo kubamo.

Leta Zunze Ubumwe za Amerika: Inkubi zikaze z’umuyaga zangije amazu 66 y’Abahamya bo muri leta eshatu, kandi zisenya burundu andi 12 y’Abahamya ba Yehova. Nubwo abenshi muri ba nyirayo bari bafite ubwishingizi, bahawe imfashanyo zo kongera kwiyubaka.

Arijantina: Abagize amatorero y’Abahamya ba Yehova bafashije bagenzi babo bafite amazu yangijwe n’amahindure bo mu majyepfo y’icyo gihugu.

Mozambike: Abantu barenga 1.000 bibasiwe n’amapfa bahawe ibiribwa.

Nijeriya: Abahamya 24 bakomerekeye mu mpanuka ikomeye y’imodoka, bahawe imfashanyo y’amafaranga. Nanone hari abantu benshi bo mu majyaruguru bibasiwe n’imivurungano ishingiye ku moko no ku idini, basigara batagira aho kwikinga. Abo na bo bahawe imfashanyo.

Bénin: Abibasiwe n’umwuzure ukaze bahawe imiti, imyambaro, inzitiramibu, amazi meza n’aho kuba.

République Dominicaine

République Dominicaine: Nyuma y’inkubi y’umuyaga yiswe Irene, amatorero yo mu gace yabereyemo yafashije abantu gusana amazu kandi atanga imfashanyo.

Etiyopiya: Abibasiwe n’amapfa mu turere tubiri two muri icyo gihugu n’abo mu kandi karere kibasiwe n’umwuzure, bahawe imfashanyo.

Kenya: Abahuye n’amapfa bahawe imfashanyo.

Malawi: Ababa mu nkambi y’impunzi ya Dzaleka bahawe imfashanyo.

Nepali: Inkangu yangije inzu y’Umuhamya mu buryo bukomeye. Uwo Muhamya yahawe inzu yo kubamo by’agateganyo, kandi itorero ryo mu gace atuyemo ryamuhaye imfashanyo.

Papouasie Nouvelle Guinée: Abagizi ba nabi batwitse amazu umunani y’Abahamya. Hashyizweho gahunda yo kububakira andi mazu.

Rumaniya: Bamwe mu Bahamya batakaje amazu yabo kubera umwuzure, bahawe imfashanyo yo kongera kuyubaka.

Mali: Bamwe mu barumbije bitewe n’amapfa, bahawe imfashanyo iturutse mu gihugu cya Senegali bahana imbibi.

Siyera Lewone: Abahamya b’abaganga bo mu Bufaransa bavuye Abahamya ba Yehova baba mu turere twari twarazahajwe n’intambara.

Tayilande: Imyuzure ikaze yangije ibintu bitangira ingano mu ntara zitandukanye. Amakipi y’ubutabazi yasannye amazu 100 y’abaturage n’Amazu y’Ubwami 6, kandi arayasukura.

Repubulika ya Tchèque: Nyuma y’umwuzure washenye amazu muri icyo gihugu, Abahamya bo hafi aho muri Silovakiya batanze imfashanyo.

Siri Lanka: Ibyinshi mu bikorwa bijyanye no gufasha abazahajwe na Tsunami byararangiye.

Sudani: Abahamya ba Yehova bavanywe mu byabo n’intambara yo muri icyo gihugu bohererejwe ibiribwa, imyambaro inkweto n’amahema.

Tanzaniya: Igihe habaga imyuzure, imiryango 14 yatakaje ibyayo. Amatorero yo muri ako gace yatanze imyambaro n’ibikoresho byo mu rugo. Nanone hari inzu yongeye kubakwa.

Zimbabwe: Amapfa yateye muri icyo gihugu yatumye haba inzara mu karere kamwe ko muri icyo gihugu. Abahuye na yo bahawe ibiribwa n’amafaranga.

U Burundi: Impunzi zihabwa imfashanyo zirimo n’imiti.