Raporo y’inama ngarukamwaka 2014
Ubwami bumaze imyaka 100 butegeka!
Ku itariki ya 4 Ukwakira 2014, abantu bagera ku 19.000 bakurikiye inama ngarukamwaka ya 130 ya Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania. Iyo nama yabereye mu Nzu y’Amakoraniro y’Abahamya ba Yehova iri i Jersey City, muri leta ya New Jersey, muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika kandi hari hashyizweho na gahunda y’uko abari mu tundi duce bayikurikirana kuri videwo.
Mark Sanderson wo mu Nteko Nyobozi y’Abahamya ba Yehova, ni we wari uhagarariye iyo porogaramu. Umuvandimwe Sanderson yatangiye avuga ko inama yo muri uyu mwaka yihariye, kuko yizihiza imyaka 100 Ubwami bwa Mesiya bumaze bushyizweho.
Sanderson yavuze ibintu bitatu bikomeye Ubwami bwagezeho muri iyi myaka 100:
Umurimo wo kubwiriza ukorwa ku isi hose. Yehova yagiye aha ubwoko bwe umugisha maze bukorana umwete bukwirakwiza ubutumwa bwiza bw’Ubwami. Ugereranyije n’ababwiriza bagera ku bihumbi bike bariho mu mwaka wa 1914, ubu ababwiriza bariyongereye, ku buryo mu mwaka w’umurimo wa 2014 barenze miriyoni umunani. Tuzakomeza kubwirizanya umwete kugeza igihe Yehova azavugira ko umurimo urangiye.
Kurinda abayoboke b’Ubwami mu rwego rw’itsinda. Abayobozi b’amadini n’aba politiki baraturwanyije biteye ubwoba, bagerageza no gukuraho burundu Abahamya ba Yehova bose. Icyakora, Yehova yarinze abamusenga, mu rwego rw’itsinda. Imanza twatsinze, hakubiyemo izo twatsindiye mu Rukiko rw’Ikirenga rwo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika no mu Rukiko rw’u Burayi Ruharanira Uburenganzira bw’Ikiremwamuntu, zigaragaza ko Yehova akomeje kuturinda kugeza n’uyu munsi.
Gutuma abantu b’ingeri zose bunga ubumwe. Ubwami bw’Imana bwatumye abantu bakuriye mu mimerere itandukanye, mu bihugu bitandukanye kandi bavuga indimi zitandukanye, bunga ubumwe. Bwabafashije gutsinda inzitizi zikomeye maze butuma baba itsinda ryunze ubumwe ry’abasenga Yehova. Sanderson yaravuze ati “nta wundi wari gukore icyo gitangaza uretse Yehova Imana wenyine.” Yongeye kuvuga ko abaje muri iyo nama ngarukamwaka itazibagirana ari igikundiro gikomeye bagize.
Videwo zifite umutwe uvuga ngo “Ba incuti ya Yehova.”
Ikiganiro cyakurikiyeho muri iyo nama ngarukamwaka, cyibanze kuri izo videwo zigenewe abana zimaze imyaka isaga ibiri zisohoka. Umuvandimwe Sanderson yabanje gusaba abantu gukurikirana videwo yagaragazaga icyo abana bo hirya no hino ku isi bavuze kuri izo videwo. Abari aho bakozwe ku mutima n’amagambo avuye ku mutima y’abana bashimiraga, bavuga ibyo izo videwo zabigishije.
Nyuma yaho, herekanywe indi videwo nshya muri izo zigenewe abana. Ifite umutwe uvuga ngo “Yehova azaguha ubutwari.” Iyo videwo y’iminota 12 yavugaga inkuru yo muri Bibiliya y’agakobwa k’Akisirayeli kagize ubutwari, kakabwira umugore wa Namani ibya Yehova (2 Abami 5:1-14). Iyo videwo yashyizwe ku rubuga rwacu rwa jw.org kuwa mbere, tariki ya 6 Ukwakira 2014, kandi ubu iboneka mu ndimi zisaga 20.
JW Language.
Sanderson yatangaje ko hasohotse iyo porogaramu nshya ikoreshwa ku bikoresho bya elegitoroniki. Iyo porogaramu izafasha Abahamya ba Yehova bifuza kwiga urundi rurimi kugira ngo bagure umurimo wabo. Iyo porogaramu irimo amagambo n’interuro bisaga 4.000 biri mu ndimi 18. Ubu harimo gukorwa gahunda yo kongeramo andi magambo n’interuro, uburyo bwo gutangiza ibiganiro mu murimo wo kubwiriza n’ibindi.
JW Broadcasting.
Abari aho bashimishijwe cyane no kumenya ko hari televiziyo nshya y’Abahamya ba Yehova yo kuri interineti, ikaba yaratangijwe iri mu rurimi rw’icyongereza gusa. Iyo televiziyo ikorera ku cyicaro gikuru cyacu kiri i Brooklyn, muri leta ya New York, muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, izajya yerekana videwo zacu, umuzika na darame zo gusoma Bibiliya. Nanone buri kwezi hazajya hacaho ikiganiro kiyobowe n’umuvandimwe wo mu Nteko Nyobozi cyangwa umwe mu bafasha komite z’Inteko Nyobozi.
Umuvandimwe Sanderson yerekanye uduce tumwe na tumwe twari tugize ikiganiro cya mbere. Icyo kiganiro cyari kiyobowe na Stephen Lett wo mu Nteko Nyobozi, kandi cyagaragaje imirimo yakozwe kugira ngo iyo televiziyo ishobore kuboneka. JW Broadcasting yatangiye gukora ku itariki ya 6 Ukwakira 2014, kandi ushobora kuyibona uramutse ugiye kuri tv.dan124.com.
“Ubwami bumaze imyaka 100 butekegeka.”
Samuel Herd wo mu Nteko Nyobozi yabaze inkuru muri videwo yagaragazaga uko Ubwami bw’Imana bwagiye budufasha kugira amajyambere no kugira ibyo tunonosora mu murimo wo kubwiriza. Iyo videwo yarimo igice kivuga iby’amateka, ibyerekanwa n’inkuru z’ibyabaye zavuzwe n’Abahamya bamaze igihe kirekire babatijwe. Iyo videwo yagaragaje uko filimi ivuga iby’irema (Photo drame de la Création) yakozwe n’ukuntu yerekanywe cyane; uko ibyuma bisohora amajwi byitwa fonogarafe byakoreshejwe, ibyapa, ingendo zo kwamamaza ubutumwa bwiza n’imodoka ziriho indangururamajwi ndetse n’amashuri yashyiriweho kudutoza mu murimo.
Gutekereza ku byo Ubwami bwagezeho muri iyi myaka 100 bumaze butegeka, bidufitiye akahe kamaro? Bituma tubona ko ubwo Bwami buriho koko kandi bigatuma dutegerezanya amatsiko ibyo buzakora mu gihe kiri imbere.
Indirimbo zo gusingiza Imana.
David Splane wo mu Nteko Nyobozi yashimishije abari aho bose ubwo yatangazaga ko hari gahunda yo kuvugurura igitabo cyacu cy’indirimbo gifite umutwe uvuga ngo “Turirimbire Yehova.” Icyo gitabo kizaba gifite igifubiko kimeze nk’icya Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’isi nshya. Gukoresha ibikoresho nk’ibyo bikomeye, bigaragaza umwanya ukomeye umuzika ufite muri gahunda yacu yo gusenga.
Nanone umuvandimwe Splane yatangaje ko hari izindi ndirimbo nke zizongerwa muri icyo gitabo. Icyakora ntituzategereza ko icyo gitabo kivuruguruye kizabanza kuboneka ngo tubone kuririmba izo ndirimbo nshya. Uko zizajya ziboneka zizajya zishyirwa kuri jw.org.
Indirimbo eshatu nshya abagize umuryango wa Beteli bitoje kuririmba mu ntangiriro z’icyo cyumweru, zaririmbwe muri iyo nama ngarukamwaka. Umuvandimwe Splane yayoboye itsinda ry’abaririmbyi baririmbye indirimbo nshya ifite umutwe uvuga ngo “Ubwami burategeka—Nibuze!” Iyo ndirimbo yahimbiwe by’umwihariko kwizihiza isabukuru y’imyaka 100 Ubwami bumaze bwimitswe. Iryo tsinda ry’abaririmbyi rimaze kuririmba iyo ndirimbo, abari aho bose baririmbiye hamwe na ryo iyo ndirimbo. Nyuma yaho, iryo tsinda n’abateranye baririmbiye hamwe indi ndirimbo nshya ifite umutwe uvuga ngo “Duhe gushira amanga.”
Abagize icyo babazwa.
Gerrit Lösch wo mu Nteko Nyobozi yagize icyo abaza imiryango itatu y’abantu bamaze imyaka ibarirwa muri za mirongo bakora kuri Beteli. Icyakora icyo kiganiro cyari cyarafashwe amajwi n’amashusho mbere. Bavuze ibintu bitandukanye biboneye byagiye bihinduka uko imyaka yagiye ihita, bikaba bigaragaza ko ubwoko bw’Imana bukomeje kujya mbere. Lösch yavuze ko Bibiliya yari yaravuze mbere y’igihe ko umuryango wa Yehova wari gukomeza kujya mbere kandi asaba bose gukomeza kugendana na wo.—Yesaya 60:17.
“Ibivugwa muri Bibiliya n’ibyo bigereranya.”
Umuvandimwe Splane yatanze iyi disikuru asobanura impamvu mu myaka ya vuba aha ibitabo byacu bitibanze cyane ku bivugwa muri Bibiliya no ku byo bigereranya nk’uko mbere byagendaga.
Mu bihe byashize, abagabo n’abagore benshi b’indahemuka bo muri Bibiliya bavugwagaho ko bagereranya amatsinda y’Abakristo b’indahemuka bo muri iki gihe. Mu buryo nk’ubwo, twumvaga ko inkuru zimwe na zimwe zo muri Bibiliya zahanuraga ibintu bireba abagaragu b’Imana bo muri iki gihe. Tuvugishije ukuri, kugereranya ibyo bintu biba bishishikaje. None se, kuki ibitabo byacu bya vuba aha byavuze gake cyane kuri ibyo bintu?
Ibyanditswe bigaragaza ko hari abantu n’ibintu byagereranyaga umuntu cyangwa ikintu gikomeye kurushaho. Aho Bibiliya igaragaza neza ikintu n’icyo kigereranya, turabyemera rwose. Splane yaravuze ati “icyakora aho Bibiliya itagira icyo ivuga, natwe ntitwagombye kugira icyo tuvuga. Tugomba kwirinda gukabya mu gihe dusesengura inkuru. Kuko iyo tumaze umwanya munini gushakisha ikivugwa n’icyo kigereranya n’isohozwa ryabyo, dushobora guhomba amasomo y’ingenzi inkuru zo muri Bibiliya zishobora kutwigisha, yadufasha mu buzima bwacu bwa buri munsi, twaba dufite ibyiringiro byo kuzaba mu ijuru cyangwa ku isi.—Abaroma 15:4. *
“Ese ‘uzakomeza kuba maso’?”
Iyi disikuru yatanzwe n’umuvandimwe Lett yagaragazaga ibisobanuro bishya by’umugani wa Yesu w’abakobwa icumi (Matayo 25:1-13). Dore uko ubu twumva uwo mugani: umukwe ni Yesu, abakobwa ni abigishwa ba Yesu basutsweho umwuka (Luka 5:34, 35; 2 Abakorinto 11:2). Ibivugwa muri uwo mugani bisohora mu minsi y’imperuka, bikazagera ku iherezo mu gihe cy’umubabaro ukomeye. Igihe Yesu yavugaga iby’abakobwa batanu b’abapfapfa, ntiyashakaga kuvuga ko abenshi mu bagaragu be basutsweho umwuka bazaba abahemu maze bagasimbuzwa abandi. Ahubwo yashakaga gutanga umuburo ukomeye. Nk’uko abakobwa batanu babaye abapfapfa, abandi batanu bakaba abanyabwenge, ni na ko buri Mukristo wese wasutsweho umwuka aba ashobora guhitamo guhora yiteguye no gukomeza kuba maso, cyangwa agahitamo kuba umuhemu.
Dukurikije rya hame ryo kwirinda gukabya mu gihe dusesengura inkuru, ntibikwiriye ko dusuzuma iyo nkuru ufite intego yo kumenya icyo buri kantu kose kayivugwamo kagereranya. Ahubwo byaba byiza muri uwo mugani dukuyemo amasomo y’ingenzi. Twaba twarasutsweho umwuka cyangwa turi abo mu ‘zindi ntama,’ twese dufite inshingano yo kureka umucyo wacu ukamurikira abantu no ‘gukomeza kuba maso’ (Yohana 10:16; Mariko 13:37; Matayo 5:16). Nta muntu ushobora kuba indahemuka mu mwanya wacu. Buri wese muri twe agomba ‘guhitamo ubuzima,’ akomeza kuba maso mu buryo bw’umwuka kandi akagira ishyaka mu murimo wo kubwiriza.—Gutegeka kwa Kabiri 30:19.
“Umugani w’italanto.”
Anthony Morris wo mu Nteko Nyobozi ni we wakurikiyeho, afasha abari bateranye gusobanukirwa ibyagiye bihinduka ku bisobanuro by’umugani w’italanto (Matayo 25:14-30). Ubu dusobanukiwe ko Shebuje w’abagaragu (Yesu) uvugwa muri uwo mugani azagororera abagaragu (abigishwa be basutsweho umwuka bari hano ku isi) igihe azaba aje, akabazurira kujya mu ijuru. Igihe Yesu yavugaga iby’‘umugaragu mubi w’umunebwe’ ntiyari agamije kuvuga ko abigishwa benshi basutsweho umwuka bari kugera aho bakaba abahemu. Ahubwo icyo gihe, yibutsaga abasutsweho umwuka akamaro ko gukomeza kuba maso no kwirinda imyifatire n’ibikorwa by’umugaragu mubi.
Ni ayahe masomo y’ingirakamaro twavana muri uwo mugani? Shebuja w’abagaragu uvugwa muri uwo mugani yabashinze ikintu cy’agaciro kenshi. Mu buryo nk’ubwo, Yesu yashinze abigishwa be ikintu gikomeye, ni ukuvuga umurimo wo kubwiriza no guhindura abantu abigishwa. Aba yiringiye ko twese twifatanya muri uwo murimo wo kubwiriza, dukurikije uko imimerere turimo ibitwemerera. Umuvandimwe Morris yashimiye abari bamuteze amatwi ishyaka bagaragaza muri uwo murimo wo gutangaza Ubwami.
“Ni nde uri hafi kugaba igitero ku bwoko bw’Imana?”
Uwo ni wo wari umutwe wa disikuru ishishikaje yashoje porogaramu y’uwo munsi, yatanzwe na Geoffrey Jackson wo mu Nteko Nyobozi. Umuvandimwe Jackson yagize icyo avuga ku gitero Gogi wa Magogi azagaba ku bwoko bw’Imana mu gihe kiri imbere.—Ezekiyeli 38:14-23.
Mu bihe byashize, twumvaga ko Gogi ari irindi zina Satani yiswe amaze kwirukanwa mu ijuru. Ariko umuvandimwe Jackson yasesenguye ibibazo by’ingenzi umuntu yakwibaza bishingiye kuri ibyo bisobanuro. Urugero, Yehova yavuze ko namara gutsinda Gogi, azamutanga ‘akaba ibyokurya by’ibisiga n’inyoni z’amoko yose n’inyamaswa zo mu gasozi’ (Ezekiyeli 39:4). Nanone Yehova yavuze ko “Gogi n’imbaga y’abantu be bose” bazahabwa aho guhambwa ku isi (Ezekiyeli 39:11). Ariko se ibintu nk’ibyo bishobora kuba ku kiremwa cy’umwuka? Satani azajugunywa ikuzimu amareyo imyaka 1.000; ntazaribwa cyangwa ngo ahambwe (Ibyahishuwe 20:1, 2). Uretse n’ibyo kandi, ku iherezo ry’imyaka 1.000, Satani azabohorwa ave ikuzimu maze “ajye kuyobya amahanga yo mu mfuruka enye z’isi, Gogi na Magogi” (Ibyahishuwe 20:7, 8). Uko bigaragara, Satani ntashobora kuyobwa Gogi, niba ari na we Gogi.
Umuvandimwe Jakson yasobanuye ko Gogi wa Magogi uvugwa mu buhanuzi bwa Ezekiyeli atari Satani, ahubwo ko agomba kuba agereranya urugaga rw’amahanga azagaba igitero ku bwoko bw’Imana mu gihe kiri imbere. Bityo rero, igitero cya Gogi ni kimwe n’igitero cy’“umwami wo mu majyaruguru” n’igitero cy’“abami bo mu isi.”—Daniyeli 11:40, 44, 45; Ibyahishuwe 17:12-14; 19:19.
“Umwami wo mu majyaruguru” ni nde? Dukwiriye gutegereza tukareba. Uko biri kose, uko ibintu bizaba mu gihe kiri imbere bigenda byegereza, ni ko tugenda tubisobanukirwa. Ibyo bituma ukwizera kwacu kurushaho gukomera. Icyo gitero kizagabwa ku bwoko bw’Imana ntikidukura umutima, kuko tuzi neza ko igihe Gogi wa Magogi azagaba icyo gitero, igihe cye cyo kurimbuka iteka ryose kizaba kigeze, ariko ubwoko bw’Imana bwo bukabaho iteka ryose. *
Umusozo.
Umuvandimwe Sanderson yatangaje ko hasohotse Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’isi nshya nto. Yanavuze ko harimo gutegurwa Bibiliya isomwe, izaba yumvikanamo amajwi y’abantu bagiye batandukanye, bitewe n’abantu bo muri Bibiliya bari muri iyo nkuru. Ibizajya biba bimaze gusomwa, bizajya bishyirwa ku rubuga rwa jw.org buhoro buhoro; ibyo bizatangirana n’igitabo cya Matayo.
Umuvandimwe Sanderson yatangaje ko isomo ry’umwaka wa 2015 rishingiye muri Zaburi 106:1, hagira hati “mushimire Yehova kuko ari mwiza.” Yasabye abari bamuteze amatwi bose, kujya bashaka ibintu byatuma bashimira Yehova buri munsi.
Iyo porogaramu yashojwe n’indirimbo ya gatatu mu ndirimbo zacu nshya, ifite umutwe uvuga ngo “Yehova ni ryo zina ryawe.” Abagize Inteko Nyobozi bose uko ari barindwi bagiye imbere aho itsinda ry’abaririmbyi ryari riri, nuko bafatanya n’abari bateranye kuririmba iyo ndirimbo nziza. Byari bikwiriye ko iyo nama itazibagirana mu mateka isozwa n’iyo ndirimbo.