Kurinda inyamaswa muri Chelmsford
Abahamya ba Yehova bo mu bwongereza batangiye kubaka Ibiro Bikuru bishya mu karere ka Chelmsford, muri leta ya Essex. Aho hantu nyaburanga hari amoko y’inyamaswa menshi kandi zitabwaho cyane n’igihugu cy’Ubwongereza. Ni iki Abahamya ba Yehova bakora kugira ngo bubahirize amabwiriza y’igihugu yo kurinda izo nyamaswa?
Abahamya ba Yehova bakoresheje imbaho zari zasagutse, bubaka udusanduku duto kugira ngo bakurure udusimba tumeze nk’imbeba tujye kuba ahantu hitaruye aho bakorera. Nanone, bubatse akararo gato imbere y’umuryango kugira ngo utwo dusimba tuzajye tubasha kuva aho dutuye, tujye mu biti biri hafi aho. Abahamya ba Yehova banakoze gahunda yo kwita kuri buri giti ukwacyo buri mwaka. Bateguye iyo gahunda ku buryo batazajya babangamira cyane utwo dusimba kandi kugira ngo tujye duhora dufite ibyo kurya.
Nanone Abahamya ba Yehova birinda kwica inzoka ziba hafi aho. Abantu babungabunga ibidukikije baherutse kuzikura mu tuzu abahamya bari barazubakiye, bazijyana ahantu hitaruye ikibanza. Aho hantu bazijyanye hubatse neza. Abahamya bakomeza gucunga neza kugira ngo zitagaruka ku kibanza kuko zishobora guhura n’akaga.
Mu gihe barimo barubaka, bakoresheje amatara ya LED adasakaza urumuri cyane kugira ngo batabangamira uducurama. Ayo matara akoze ku buryo yaka gusa igihe imodoka iciyeho, ibyo bikaba bituma hakomeza kuba umwijima. Ubusanzwe uducurama tujya gushaka ibyo kurya mu biti nijoro, ubwo rero Abahamya bakora uko bashoboye kugira ngo ibiti biri ku kibanza bitangirika kandi bateganya no gutera ibindi kuri kirometero ebyiri n’igice. Kubera ko hari ibiti bagombaga gutema, abakozi bubatse udusanduku duto, badushyiramo ibitunga uducurama.
Abahamya bagerageza kubungabunga ibiti byinshi bimaze igihe kirekire, bagakorera imirimo yabo kure kugira ngo badakomeretsa imizi yabyo. Ibyo biti bibamo uducurama, inyoni n’izindi nyamaswa nyinshi. Muri ubwo buryo, Abahamya ba Yehova biyemeje gukomeza kubungabunga ubuzima bw’inyamaswa muri Chelmsford.