Ubuhinduzi mu rurimi rw’amarenga rwo muri Québec
Mu duce two mu burasirazuba bwa Kanada tuvugwamo igifaransa, abantu baho babana n’ubumuga bwo kutumva bakoresha ururimi rw’amarenga rwo muri Québec. Kubera ko urwo rurimi rw’amarenga rukoreshwa n’abantu 6.000 gusa, nta bitabo byinshi biboneka muri urwo rurimi. Icyakora, Abahamya ba Yehova baherutse kongera imbaraga mu gusohora ibitabo muri urwo rurimi rw’amarenga, kugira ngo bafashe abaruvuga gusobanukirwa Bibiliya. Ibyo bitabo bitangwa ku buntu
Inkuru ya Marcel igaragaza icyo ibyo byagezeho. Yavukiye mu ntara ya Québec muri Kanada mu wa 1941. Nyuma y’imyaka ibiri, yarwaye mugiga imuzibya amatwi. Yagize ati: “Igihe nari maze kugira imyaka ikenda, nagiye mu ishuri ry’abana bafite ubumuga bwo kutumva, nuko niga ururimi rw’amarenga rukoreshwa muri Québec. Nubwo hariho ibitabo byigisha amarenga y’ibanze, nta bitabo byo muri urwo rurimi byasohokaga cyane.”
Kuki ibitabo byo muri urwo rurimi rw’amarenga byari bikenewe? Marcel asubiza agira ati: “Abantu bafite ubumuga bwo kutumva baba bifuza kubona ibintu biri mu rurimi bashobora gusobanukirwa. Hatabayeho ururimi rw’amarenga yo muri Québec, twaba dusigariye ku ndimi zivugwa n’abantu, kandi ibyinshi mu byo bavuga tutabyumva.”
Abahamya ba Yehova basohoye igitabo cyabo cya mbere mu rurimi rw’amarenga rukoreshwa muri Québec mu mwaka wa 2005 kugira ngo kizafashe Marcel na bagenzi be bafite ubumuga bwo kutumva. Mu minsi ishize, baguye ibiro byabo by’ubuhinduzi biri i Montréal muri Québec. Aho hakorera abahinduzi barindwi bahoraho n’abandi basaga icumi bakora igihe gito. Bakorera mu makipi atatu kandi bakoresha ibikoresho bigezweho, batunganya videwo zo mu rurimi rw’amarenga rukoreshwa muri Québec.
Abakoresha urwo rurimi, bashimishwa cyane na videwo bakorerwa n’Abahamya ba Yehova. Stéphan Jacques, umuyobozi wungirije mu ishyirahamwe ry’abafite ubumuga bwo kutumva ryo muri Estrie, * yaravuze ati: “Nabonye videwo zabo ziba zikoze neza. Amarenga baca, no mu maso habo, biba bigaragaza neza icyo bashaka kwigisha. Nanone nkunda ukuntu abagaragara muri izo videwo baba bambaye neza.”
Igazeti y’Umunara w’Umurinzi, Abahamya biga mu materaniro buri cyumweru hirya no hino ku isi, iboneka muri urwo rurimi, kandi ikoreshwa n’Abahamya ba Yehova 220 babana n’ubumuga bwo kutumva n’abandi bifatanya na bo mu matsinda n’amatorero arindwi akoresha urwo rurimi rw’amarenga yo mu ntara ya Québec. * Nanone, Abahamya bakomeje gusohora ku rubuga rwabo videwo ziri muri urwo rurimi, harimo n’indirimbo zisusurutsa umutima zishingiye kuri Bibiliya.
Marcel twigeze kuvuga, ashimishwa cyane no kubona hari videwo nyinshi zisigaye ziboneka mu rurimi rw’amarenga yo muri Québec, zikorwa n’Abahamya ba Yehova. Yagize ati: “Ni byiza kubona ukuntu bagenda bashyira ku rubuga rwa jw.org videwo nyinshi. Kuba ziri mu rurimi rwange biranshimisha.”