Abaporisi baherekeje Joseph
Niba uri Umuhamya wa Yehova, tekereza urimo ubwiriza maze abaporisi bakiyemeza kuguherekeza kugira ngo bagufashe. Wakumva umeze ute? Ibyo ni byo byabaye kuri Joseph wo muri Mikoroneziya mu mwaka wa 2017. Igihe kimwe we n’abandi Bahamya batatu bari muri gahunda yihariye yo kugeza ubutumwa bwiza ku bantu batuye ku kirwa kitaruye.
Ku gicamunsi, ni bwo Abahamya bane bageze kuri icyo kirwa gito gituwe n’abantu bagera kuri 600. Abo Bahamya bakigera ku mwaro, bahasanze meya wo kuri icyo kirwa. Joseph agira ati: “Meya yahise atubwira ko ari buduhe imodoka y’abaporisi bari budufashe, bakajya baduherekeza kuri buri nzu. Twumvise ibyo bidutangaje, ariko tubahakanira mu kinyabupfura. Twabasobanuriye ko twifuza kuganira n’abantu nk’uko dusanzwe tubigenza, iyo tubwiriza ku nzu n’inzu.”
Ubwo ababwiriza bahise batangira kugenda, biyemeje kuganiriza abantu bose bashoboraga kubona. Hari umubwiriza wavuze ati: “Abantu b’ino aha bagira urugwiro kandi bishimiye ubutumwa tubagezaho. Ibyo byatumye tumarana na bo igihe kirekire kurusha uko twabitekerezaga.”
Nyuma yaho kuri uwo munsi, ya modoka ya porisi yanyuze kuri Joseph inshuro ebyiri zose maze ku nshuro ya gatatu irahagarara. Abaporisi babajije Joseph niba bamutwara, bakajya bamujyana ku ngo yari asigaje gusura. Joseph yarabahakaniye. Yaravuze ati: “Kuri iyi nshuro bwo baranyiginze, barambwira bati: ‘Turabizi ko usigaranye igihe gito. Ubwo rero wareka tukaguherekeza ku zindi ngo zisigaye.’” Joseph yakomeje agira ati: “Kongera kubahakanira byarananiye kubera ko nari nsigaje ingo nyinshi. Iyo twabaga tugiye kugera ku nzu, abaporisi bambwiraga izina rya nyir’urugo maze bakambwira ko ninkomanga ntihagire umuntu uza, bahita bavuza impuruza kugira ngo bamuhamagare.”
“Kuba baradufashije, byatumye dusura ingo zose twagombaga gusura uwo munsi. Twatanze ibitabo byinshi kandi tubona abantu bashimishijwe ku buryo twahanye gahunda yo gusubira kubasura.”
Abaporisi babwiye Joseph ko “na bo bishimiye cyane gutangaza ubutumwa bwiza.” Bigeze nimugoroba, igihe Abahamya ba Yehova bavaga muri ako gace, babonye ba baporisi bafite ibitabo by’imfashanyigisho za Bibiliya mu ntoki, bahagaze ku nkombe y’ikiyaga maze basezeranaho bose bafite akanyamuneza.