Soma ibirimo

Bamwitiranyije na Pasiteri

Bamwitiranyije na Pasiteri

 Osman, umugore we n’umukobwa wabo bo muri Shili, barimo babwiriza ku kagare hafi y’irimbi. Bagiye kubona, babona haje abantu benshi bagiye gushyingura, kandi bacuranga umuzika usakuza. Bamwe muri bo babonye Osman bamwitiranya na pasiteri wo mu idini ryabo. Baramwegereye, baramusuhuza, maze baramubwira bati: “Pasite, wakoze cyane kuhagerera igihe. Twari tugutegereje!”

 Nubwo Osman yagerageje kubasobanurira ko bamwibeshyeho, ntibashoboye kumwumva kubera urusaku rwinshi. Hashize iminota mike bagiye ku irimbi, bake muri bo bagarutse kureba Osman baramubwira bati: “Pasite, ni wowe dutegereje.”

 Urusaku rumaze kugabanuka, Osman yabasobanuriye uwo ari we n’impamvu ari aho. Babwiye Osman ko bababajwe n’uko pasiteri wabo ataje, maze baramubaza bati: “None se wowe ntiwaza, ukagira amagambo make yo muri Bibiliya ubwira abantu?” Osman yarabyemeye.

 Bari mu nzira bajya ku irimbi, Osman yagize ibibazo abaza ku wari wapfuye, maze atekereza imirongo mike yo muri Bibiliya yababwira. Bageze ku mva, Osman yarabibwiye, kandi abasobanurira ko abwiriza abantu ubutumwa bwiza kubera ko ari Umuhamya wa Yehova.

 Hanyuma yasomye umurongo wo mu Byahishuwe 21:3, 4 n’uwo muri Yohana 5:28, 29, maze abasobanurira ko Imana itifuzaga ko abantu bapfa. Nanone yavuze ko Imana iri hafi kuzura abapfuye, bakagira ibyiringiro byo kuba ku isi iteka. Osman amaze kubibabwira, benshi mu bari baje gushyingura baramuhobeye kandi bamushimira ko ababwiye “ubutumwa bwiza bwa Yehova.” Hanyuma asubira ku kagare.

 Bamaze gushyingura, bamwe muri bo baje ku kagare babaza Osman n’umuryango we ibibazo kuri Bibiliya. Baganiriye igihe kirekire, maze batwara ibitabo hafi ya byose byari biri ku kagare.