24 GASHYANTARE 2020
AGASHYA!
Ikiciro gishya k’Ibisobanuro by’imirongo yo muri Bibiliya
Ubu ku rubuga rwa jw.org hari ikiciro gishya gifite umutwe uvuga ngo: “Ibisobanuro by’imirongo yo muri Bibiliya.”
Buri kwezi, hari abantu benshi bajya kuri interineti bashakisha icyo imirongo yo muri Bibiliya isobanura. Kugira ngo tubafashe, hashyizweho ikiciro gifite umutwe uvuga ngo: “Ibisobanuro by’imirongo yo muri Bibiliya,” bityo babashe kubona ibisobanuro by’imirongo n’imimerere yanditswemo.
Shaka “Ibisobanuro by’imirongo yo muri Bibiliya” ku rubuga munsi y’ahanditse ngo: “Inyigisho za Bibiliya” n’ahanditse ngo: “Ingingo zitandukanye” muri porogaramu ya JW Library.