Soma ibirimo

Franz na Hilda Kusserow bahagararanye n’abana babo bose uko ari 11, mbere gato y’urupfu rw’abahungu babo Wilhelm na Wolfgang (uwa kabiri n’uwa karindwi uvuye ibumoso), bishwe n’Abanazi bazira kwanga kujya mu gisirikare

25 MUTARAMA 2022
U BUDAGE

Abahamya ba Yehova barifuza ko bahabwa amafoto n’ibindi bintu by’umuryango wa Kusserow

Abahamya ba Yehova barifuza ko bahabwa amafoto n’ibindi bintu by’umuryango wa Kusserow

Nk’uko ikinyamakuru The New York Times cyabitangaje, Jehovas Zeugen muri Deutschland a irashaka guhabwa inyandiko n’ibindi bintu by’umuryango wa Kusserow biri mu nzu ndangamurage ya gisirikare ya Bundeswehr, iherereye i Dresden mu Budage. Jehovas Zeugen muri Deutschland ifite uburenganzira bwemewe n’amategeko bwo guhabwa ibyo bintu biri mu bubiko. Icy’ingenzi kurushaho ni uko kubona ibyo bintu bizatuma akarengane uyu muryango wakorewe kajya ahabona.

Abagize umuryango wa Kusserow uko ari 13, batotejwe bikomeye n’ubutegetsi bw’Abanazi, bitewe nuko bari Abahamya ba Yehova. Abahungu babiri b’uwo muryango ari bo Wilhelm na Wolfgang, bishwe bazira ko banze kujya mu gisirikare cya Nazi. Murumuna wabo Paul-Gerhard Kusserow, akaba ari we wenyine ukiriho, yaravuze ati: “Bakuru banjye bishwe bazira kwanga kujya mu gisirikare. Sinumva impamvu uwo murage w’umuryango wanjye ubitse mu nzu ndangamurage ya gisirikare.” Ubwo rero, ni yo mpamvu kugira ngo bakosore akarengane kakorewe uwo muryango, abagize Jehovas Zeugen muri Deutschland barimo gukora ibishoboka ngo bahabwe ibyo bintu byashyizwe muri iyo nzu ndangamurage, biranga amateka y’umuryango wa Kusserow.

Ikindi kandi, Abahamya ba Yehova bafite inyandiko zemeza ko Annemarie Kusserow, akaba yari umwana w’imfura muri uwo muryango, yaraze Jehovas Zeugen muri Deutschland amateka y’umuryango we yari yarakusanyije. Ibyo bintu byose yabitse neza byari birimo amafoto, ibishushanyo, amabaruwa abagize uwo muryango banditse mbere yo kwicwa, inyandiko zerekana ibihano byo kwicwa bari barakatiwe hamwe na za raporo Gestapo b yabakozeho. Ibintu byose yatanze birenga 1.000.

Annemarie yapfuye mu mwaka wa 2005. Nyuma gato ni bwo Abahamya bavumbuye ko inzu ndangamurage yitwa Bundeswehr Military History Museum yatwaye ibyaranze amateka y’umuryango wa Kusserow. Dukurikije ibyo abashinzwe iyo nzu ndangamurage bavuga, bavuze ko baguze ibyo bintu n’umuntu wo mu muryango wa Kusserow utakiri Umuhamya kandi uwo muntu yarapfuye.

Hashize imyaka igera hafi kuri irindwi, Jehovas Zeugen muri Deutschland itarabasha kumvikana n’iyo nzu ndangamurage kugira ngo ihabwe ibyo bintu. Ubwo rero, byabaye ngombwa ko hiyambazwa amategeko kugira ngo bahabwe ibyo bintu kuko ari umutungo wabo bwite.

Nibaramuka babihawe, Abahamya ba Yehova bifuza kuzabishyira mu nzu ndangamurage iri ku biro by’ishami byo mu Burayi bwo Hagati biri i Selters, mu Budage. Abantu babarirwa mu bihumbi bazasura iyo nzu ndangamurage ku buntu, bazibonera uko abagize umuryango wa Kusserow baranzwe n’ukwizera gukomeye. c

a Umuryango wo mu rwego rw’amategeko w’Abahamya ba Yehova mu Budage.

b Abapolisi bo mu Budage bashinzwe iperereza.

c Kubera icyorezo cya COVID-19, gusura beteli byabaye bihagaritswe. Icyakora, mbere y’uko icyorezo gitangira, buri mwaka abantu babarirwa mu bihumbi amagana baturutse hirya no hino ku isi basuraga iyo nzu ndangamurage.