24 MUTARAMA 2024
U BUDAGE
Igihugu cy’u Budage cyahaye Simone Arnold-Liebster igihembo kuko yafashije abakiri bato
Ku itariki ya 15 Ukuboza 2023, mushiki wacu Simone Arnold-Liebster yahawe igihembo cyo mu rwego rwo hejuru n’igihugu cy’u Budage. Icyo gihembo gihabwa umuntu wakoze ibikorwa by’indashyikirwa byo gufasha abantu. Simone yagihawe n’uwari uhagarariye Leta y’u Budage mu birori byabereye mu mujyi wa Chambéry mu Bufaransa, witwa Thomas Pröpstl. Simone, ubu ufite imyaka 93, yashimiwe kuba yaribukije abantu ibintu bibi Abanazi bakoze ndetse anagaragaza ko hari abanze kwifatanya mu bikorwa by’urwango n’urugomo bakoraga.
Kugeza ubu mushiki wacu Simone amaze kuganira n’abantu bo mu bihugu 25. Abantu bagera hafi ku 65.000 ni bo bamaze kuganira na we, harimo abanyeshuri ba kaminuza n’abarimu babo. Nubwo ageze mu zabukuru akomeje kuganira n’abantu akoresheje ikoranabuhanga rya videwo, agasubiza ibibazo abakiri bato bamubaza, akanababwira icyo ibyamubayeho igihe yari afite imyaka nk’iyabo, byamwigishije. Hari umunyeshuri wakurikiranye ikiganiro mushiki wacu yatanze, hanyuma arandika ati: “Maze kumva inkuru ya Simone nasobanukiwe ko iyo dukomeye ku byo twizera bituma tugira imbaraga.”
Igihe uwari uhagarariye Leta y’u Budage Thomas Pröpstl yahaga Simone icyo gihembo yaravuze ati: “Kuba waragize ubutwari bwo kubwira abandi ukuntu wahuye n’ibibazo hamwe n’imibabaro, birashishikaje. Buri gihe iyo uvuga inkuru yawe, uyivugana akanyamuneza, ukavugisha ukuri ukuntu ibintu byose byagenze kandi ukagaragaza ko ufite icyizere cy’uko ibintu bizagenda neza mu gihe kiri imbere. Rwose nagukuriye ingofero.”
Mu gihe cy’ubutegetsi bw’Abanazi, Simone n’abagize umuryango we, kimwe n’abandi Bahamya ba Yehova babarirwa mu bihumbi bahuye n’ibitotezo biteye ubwoba. Igihe Simone yari afite imyaka 12, bamuhatiye kuva mu rugo ajyanwa mu mujyi wa Konstanz mu Budage, mu kigo cyafungirwagamo abana cy’i Von Wessenberg, aho Abanazi bagerageje kumuhatira kwemera amatwara na politike by’ishyaka ry’Abanazi. Kubera ko Simone yabyanze kandi akanga kwivanga muri politike, yakojejwe isoni, bakajya bamuha uturyo duke, agakora imirimo y’agahato kandi yamaze imyaka igera hafi kuri ibiri atemerewe kuvugana n’abantu. Simone iyo yibutse ibyamubayeho icyo gihe, aravuga ati: “Yehova ni we wamfashije nkomeza kuba indahemuka.”
Turashimira cyane mushiki wacu Simone wakomeje kuba indahemuka n’ukuntu akomeje gusingiza Yehova Imana yacu.—Matayo 5:16.