Soma ibirimo

Urwibutso rwa Sachsenhausen ikaba n’Inzu Ndangamurage yo mu mujyi wa Oranienburg, mu Budage. Udufoto: Abashyitsi baje mu imurika rivuga ngo: “Abahamya ba Yehova barashikamye mu gihe cy’ibitero by’Abanazi”

4 UGUSHYINGO 2024
U BUDAGE

Imurika ryo kwibuka Abahamya ba Yehova banze kujya mu gisirikare kubera imyizerere yabo

Imurika ryo kwibuka Abahamya ba Yehova banze kujya mu gisirikare kubera imyizerere yabo

August Dickmann

Ku itariki ya 15 Nzeri 2024, Inzu Ndagamurage ya Sachsenhausen yo mu mujyi wa Oranienburg mu Budage, yafunguye imurika rivuga ngo: “Abahamya ba Yehova barashikamye mu gihe cy’ibitero by’Abanazi.” Iryo murika rizarangira mu kwezi kwa 12 hagati muri uyu mwaka. Nanone umunsi wo gutangira iryo murika wahuriranye no kwibuka ku nshuro ya 85 urupfu rw’umuvandimwe August Dickmann. August ni we wa mbere tuzi izina, wishwe azira kuba afite umutimanama we watojwe na Bibiliya, wamubujije kwivanga muri politike mu gihe cy’Abanazi.

Gerhard Liebold na Emmy Zehden

Ubutegetsi bw’Abanazi bwishe Abahamya barenga 280 bubaziza ko banze kujya mu gisirikare. Muri iryo murika hakoreshejwe ibyapa 33 biriho amafoto n’amagambo asobanura ibyabaye kuri abo Bahamya b’indahemuka. Umwe muri abo Bahamya ni mushiki wacu Emmy Zehden. Ku itariki ya 9 Kamena 1944, yiciwe muri gereza ya Plötzensee iri mu mujyi wa Berlin mu Budage, kubera ko yagize ubutwari agahisha Gerhard Liebold na Werner Gaßner n’umuhungu yareraga, witwaga Horst. Abo bose uko ari batatu bari banze kujya mu gisirikare.

Josef Rehwald

Mu gihe cyo gutangiza iryo murika, Umuvandimwe Hans-Joachim Rehwald yahawe ijambo avuga ibyabaye kuri se witwaga Josef. Mu mwaka wa 1938, Josef yanze kujya mu gisirikare cy’u Budage. Ibyo byatumye afungwa umwaka. Nyuma yaho yafungiwe mu bigo bitatu byakoranyirizwagamo imfungwa, harimo n’icya Sachsenhausen. Nanone yari ahari igihe bicaga umuvandimwe August Dickmann. Nubwo Josef yahuye n’ibyo bitotezo bikomeye yakomeje kubera Yehova indahemuka. Hari umuvandimwe watembereye iryo murika wavuze ati: “Natangajwe cyane n’ukuntu abavandimwe na bashiki bacu bari biteguye kutivanga muri politike nubwo bari gutotezwa ndetse bakaba banakwicwa. Ndifuza kubigana, ngakomeza kubera Yehova indahemuka.”

Dushimira cyane abo bavandimwe na bashiki bacu bashikamye kandi bakaba indahemuka mu gihe cy’Abanazi. Muri iki gihe Abahamya bakomeje gutotezwa kubera ko batagira aho babogamiye muri politike. Abo bagaragu ba Yehova bakomeje kuba indahemuka, batwizeza ko Yehova azadushyigikira mu gihe tuzaba duhanganye n’ibitotezo.—1 Petero 5:10.