Soma ibirimo

Abantu bagera kuri 500 bari baje gutangiza iryo murika.

14 NZERI 2018
U BUDAGE

Hashize imyaka 70 habaye ikoraniro ritazibagirana mu mugi wa Kassel mu Budage

Hashize imyaka 70 habaye ikoraniro ritazibagirana mu mugi wa Kassel mu Budage

Muri Nyakanga 1948, mu mugi wa Kassel mu Budage, habereye ikoraniro ry’Abahamya ba Yehova ryitabiriwe n’abantu benshi cyane. Icyo gihe, mu Burayi bwari ubwa mbere abantu bari bateraniye hamwe ari benshi kuva Intambara ya Kabiri y’Isi Yose yarangira. Abahamya ba Yehova bateguye imurika ryabereye mu mugi wa Kassel bibuka iryo koraniro rimaze imyaka 70 ribaye. Iryo murika ryamaze iminsi 12, kandi ryitabiriwe n’abantu basaga 2.000. Nanone ryanyuze kuri tereviziyo yo muri ako gace kandi ryavuzwe mu binyamakuru bitandukanye.

Abahamya ba Yehova bitabiriye iryo koraniro ryabaye mu wa 1948 bavuga uko byari bimeze.

Muri iryo koraniro ritazibagirana ryabereye mu mugi wa Kassel, hateranye abantu 23.150, kandi habatizwa abagera ku 1.200. Abantu benshi bateranye iryo koraniro n’abatanze ibiganiro bari barafungiwe mu bigo byakoranyirizwagamo imfungwa. Mu muhango wo gutangiza iryo murika, Dogiteri Gunnar Richter umuyobozi w’urwibutso rw’ikigo cyakoranyirizwagamo imfungwa cya Breitenau, yavuze ijambo asobanura ukuntu Abahamya ba Yehova batotejwe n’ishyaka ry’Abanazi.

Abavandimwe na bashiki bacu bategura ahazabera ikoraniro. Aho hantu hari imyobo igera kuri 50 yacukuwe n’ibisasu.

Muri iryo murika, harimo amafoto agaragaza ukuntu umugi wa Kassel wangijwe cyane n’Intambara ya Kabiri y’Isi Yose. Igihe Abahamya ba Yehova basabaga uruhushya rwo gutegura iryo koraniro, ahantu honyine abayobozi babemereye kurikorera, ni mu kibuga cyarimo imyobo myinshi yacukuwe n’ibisasu byaharashwe. Umuhamya witwa Kurt Rex wari uri muri iryo koraniro yavuze ko bamaze ibyumweru bine batunganya aho hantu. Yagize ati: “Ako kari akazi katoroshye kandi gasaba imbaraga. Twakoresheje indobo kugira ngo dukure amazi mu myobo yari yaracukuwe n’ibisasu. Ibyo birangiye twatangiye gusiba iyo myobo dushyiramo amabuye n’ibisigazwa twari twarakuye ku mazu yasenyutse yari hafi aho. Gusiza icyo kibanza na byo byari akazi katoroshye kubera ko nta mashini twari dufite cyangwa ibindi bikoresho byari kudufasha. Kubera ko imvura yahoraga igwa, wasangaga twatose.” Nubwo hari mu gihe k’imvura, abo Bahamya bakoze akazi kagoye ko gutunda amabuye no gukuraho imyanda yose yari iri muri icyo kibanza.

Bamwe mu bantu 23.000, bari bitabiriye iryo koraniro.

Uhagarariye ibiro by’ishami by’Abahamya ba Yehova mu Budage witwa Wolfram Slupina, yavuze ikintu cyafashije abavandimwe na bashiki bacu igihe bateguraga ikoraniro ry’iminsi itatu. Yagize ati: “Igihe bafungurwaga, nta bwo bibanze ku bintu bibi byababayeho ngo babe abarakare. . . . Kuba bari bongeye kugira umudendezo byatumye bakorana umwete.”

Esther Kalveram wari uhagarariye ubuyobozi bw’umugi wa Kassel muri iryo murika, yagize ati: “Iryo koraniro ntiryagiriye akamaro Abahamya ba Yehova gusa, ahubwo ryagiriye akamaro n’ababa mu mugi wa Kassel.”

Iryo koraniro ryabereye i Kassel mu mwaka wa 1948 n’imurika ryabaye muri uyu mwaka wa 2018 ryo kwibuka imyaka 70 ikoraniro rimaze ribaye, bigaragaza ko abagaragu ba Yehova bari bariyemeje guteranira hamwe kugira ngo bige Ijambo rye nubwo babaga bahanganye n’ibibazo byinshi.—Zaburi 35:18.