Soma ibirimo

Ifoto ya vuba aha y’urwibutso rw’i Ravensbrück ruri i Fürstenberg mu Budage.

10 MUTARAMA 2019
U BUDAGE

Mu Budage habereye imurika rigaragaza ukuntu Abahamya batotejwe

Mu Budage habereye imurika rigaragaza ukuntu Abahamya batotejwe

Mu Rwibutso ruri i Ravensbrück habereye imurika ryari rifite insanganyamatsiko igira iti: “Abahamya ba Yehova baratotejwe kandi umurimo wabo urahagarikwa, ubwo bari mu kigo cyakoranyirizwagamo imfungwa kiri i Ravensbrück no muri gereza zo mu Burasirazuba bw’u Budage.” Iryo murika rigaragaza uburyo Abahamya ba Yehova batotejwe bikomeye n’u Budage igihe bwayoborwaga n’Abanazi (1933-1945), Repubulika Iharanira Demokarasi y’u Budage (1949-1990) hamwe na Repubulika ya Weimar (1918-1933). (Reba agasanduku gafite umutwe uvuga ngo: “ Uko Abahamya ba Yehova batotejwe na leta eshatu z’Abadage.”) Iryo murika ryatangiye ku Cyumweru, tariki ya 22 Mata 2018, ribera ku rwibutso ruri mu kigo cyakoranyirizwagamo imfungwa cy’i Ravensbrück, mu gace ka Fürstenberg mu Budage. Mu mwaka wa 2019 iryo murika rizakomeza kubera mu migi yo mu Budage urugero nka Erfurt, Rostock hamwe n’umugi wa Potsdam. Muri uwo mugi wa Potsdam imurika rizakorerwa mu nyubako ikomeye ya leta ya Brandenburg.

Inkuru ivuga iby’Umuhamya witwa Adolf Graf watotejwe n’Abanazi ndetse n’Abakomunisiti

Iryo murika rigaragaza amateka y’abavandimwe na bashiki bacu 12 batotejwe n’ubutegetsi bw’Abanazi hamwe n’ubutegetsi bw’Abakomunisiti. Nanone ririmo amajwi yafashwe avuga iby’amateka y’abavandimwe na bashiki bacu, amabaruwa yanditswe n’Abahamya bishwe hamwe n’ingingo zasohotse mu binyamakuru no mu zindi nyandiko z’amateka yo mu gihe cy’ubutegetsi bw’Abanazi. Nanone iryo murika rigaragaza ko abo Bahamya bafunzwe batandukanye n’abandi bantu babarirwa mu bihumbi bafunzwe bazira ubwoko bwabo, ibibazo bya poritiki cyangwa ibikorwa by’urugomo bakoze, kuko abo Bahamya bo bafunzwe bazira imyizerere yabo.

Umuhanga mu by’amateka witwa Dr. Detlef Garbe ni we wavuze ijambo ryatangije iryo murika. Yagize ati: “Kuva kera, Abahamya ba Yehova bagiye bagaragaza ukwizera kutajegajega, ubumwe no gukomera ku myizerere yabo nubwo ibyo ari byo byatumaga Abanazi babanga. . . . Abahamya ba Yehova bakomeje gushikama n’igihe bari bari mu bigo byakoranyirizwagamo imfungwa kandi bakomezaga kunga ubumwe kubera ko bizeraga badashidikanya ko Imana ari yo izabakiza.”

Nubwo muri iki gihe hari ibihugu bigitoteza Abahamya ba Yehova kandi bikababuza gukora umurimo wabo, urugero nk’u Burusiya, biringiye badashidikanya ko Yehova azakomeza kubitaho.—Yesaya 54:17.