18 GASHYANTARE 2016
AZERUBAYIJANI
Azerubayijani yahamije icyaha Irina Zakharchenko na Valida Jabrayilova iranabafungura
Ku itariki ya 28 Mutarama 2016, wabonaga Irina Zakharchenko na Valida Jabrayilova bananiwe kandi bafite intege nke, bahagaze imbere y’Urukiko rw’Akarere ka Pirallahi mu mugi wa Baku. Nubwo bari bafungiwe mu kantu bafungiraniramo abagizi ba nabi ruharwa, bateze amatwi igihe umucamanza Akram Gahramanov yasomaga imyanzuro y’urubanza rwabo. Yavuze ko bahamwe n’icyaha cyo gutanga ibitabo by’idini batabiherewe uburenganzira na leta kandi abaca amande angana n’amafaranga y’u Rwanda asaga miriyoni eshatu. Ariko kubera ko bari bamaze amezi 11 bafunzwe, yabasoneye ayo mande kandi arabarekura.
Bafunzwe barengana
Minisiteri y’Umutekano w’Igihugu yavuze ko Abahamya ba Yehova babiri ari bo Valida na Irina bakoze ibyaha igihe bahaga umuturanyi wabo wo mu mugi wa Baku agatabo gashingiye kuri Bibiliya. Iyo minisiteri yamaze amezi abiri n’igice ikora iperereza kuri icyo kirego, ari na ko ihata ibibazo abo bagore. Ku itariki ya 17 Gashyantare 2015, ubwo bongeraga kwitaba iyo minisiteri, batunguwe n’uko bahise bajyanwa imbere y’urukiko a kandi bagafungwa by’agateganyo.
Kuva ibyo byatangira, abayobozi bafataga abo bagore nk’abantu bateje akaga muri sosiyete. Umwe mu baburaniraga abo bagore yaravuze ati “natangajwe no kumva ukuntu uwakoze iperereza avuga ibyo bakoze akoresheje amagambo akanjaye. Yavuze ko bari bafite intego yo gukora ibikorwa by’ubugizi bwa nabi kandi ko barenze ku mategeko babigambiriye. Nyamara icyo gihe Valida yari asubiye gusura umugore wari washimishijwe n’ibiganiro bari bagiranye mbere yaho bishingiye kuri Bibiliya, kandi akaba yari yaramutumye agatabo gashingiye kuri Bibiliya. Uwo mugore yasabye Valida na Irina kwinjira iwe ngo basangire icyayi kandi yemera ako gatabo.”
Bafungiwe mu mimerere mibi
Mu mezi 11 bamaze bafunzwe, Minisiteri y’Umutekano w’Igihugu yabafungiye ahantu ha bonyine, yanga ko basurwa, ibima telefoni, kwandikirana n’imiryango yabo ndetse ibima na Bibiliya. Abakozi b’iyo minisiteri bahoraga babatesha umutwe. Bari barananutse, batagitora agatotsi kandi nta mbaraga bafite. Urukiko rwanze ubujurire bwabo bwose kandi rusubika urubanza rwabo bityo rwanga ko bafungishwa ijisho.
Igihe bajyanwaga imbere y’urukiko muri Gicurasi, Nyakanga na Nzeri 2015, iyo minisiteri yarushijeho kubababaza igihe yasabaga urukiko ko rwakongera igifungo cyabo. Igihe amaherezo urubanza rwatangiraga kuburanishwa mu mizi mu kwezi k’Ukuboza, umucamanza Gahramanov yarusubitse incuro eshatu zose. Irina na Valida bamaze hafi umwaka wose muri gereza mbere y’uko urukiko rufata umwanzuro ku itariki ya 28 Mutarama 2016.
Ibyabereye mu rukiko byagaragaje ko iyo minisiteri yibasiye Abahamya ba Yehova muri rusange. Iyo minisiteri yasabye urukiko gukomeza gufunga abo bagore kugire ngo itahure abandi Bahamya bifatanyije mu byo abo bagore baregwaga. Igihe abo bagore bari bafunzwe, abayobozi bajujubije Abahamya bo mu mugi wa Baku, babahata ibibazo kenshi, bagasaka amwe mu mazu yabo ndetse n’inzu yabo yo gusengeramo.
Bitabaje inkiko n’imiryango mpuzamahanga
Abahamya ba Yehova biyambaje imiryango mpuzamahanga iharanira uburenganzira bw’ikiremwamuntu basaba ko Valida na Irina barenganurwa. Bagejeje ibirego byabo mu Rukiko rw’u Burayi Ruharanira Uburenganzira bw’Ikiremwamuntu no kuri komite zitandukanye z’Umuryango w’Abibumbye. Abahamya ba Yehova bo hirya no hino ku isi boherereje abayobozi ba Azerubayijani amabaruwa abarirwa mu bihumbi. Abahagarariye Abahamya ba Yehova mu bihugu bitandukanye, bagejeje icyo kibazo ku bayobozi b’ibihugu byabo, maze bandikira perezida wa Azerubayijani bamusaba kurenganura abo Bahamya babiri.
Ku itariki ya 2 Ukuboza 2015, Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye Rishinzwe Kurenganura Abafungwa mu Buryo Bunyuranyije n’Amategeko, ryagize icyo rivuga kuri icyo kibazo rivuga ko uko Azerubayijani ifata abo bagore, bibangamiye uburenganzira bwabo kandi ko ari ivangura rishingiye ku idini. Iryo shami ryasabye abayobozi ba Azerubayijani gufungura abo bagore kandi bakabaha impozamarira bitewe n’uko bafunzwe mu buryo bunyuranyije n’amategeko. Bukeye bwaho, Komite y’Umuryango w’Abibumbye Yita ku Burenganzira bw’Ikiremwamuntu yasabye guverinoma y’icyo gihugu gufungura Irina, ikamufungisha ijisho bitewe n’uko yari afite ibibazo by’uburwayi.
Bahamijwe ibyaha hashingiwe ku bintu bidafashije
Mu rubanza, umucamanza Gahramanov yabanje kumva umuntu wavugaga ko Valida na Irina bamuhaye agatabo. Icyakora mu buhamya yatanze, yaranzwe no kwivuguruza no guhuzagurika, ku buryo nta ho bwari buhuriye n’ibyo yari yavuze mbere. Yananiwe gusobanura neza ikibi abo bagore bamukoreye. Nyuma yaho, wa mucamanza yahaye Valida na Irina umwanya ngo babaze uwo muntu ibibazo. Bisobanuye mu kinyabupfura, bagaragaza ukwivuguruza kwagaragaye mu buhamya bw’uwo muntu kandi banerekana ukuntu ibyo yavuze atari ukuri. Abo bahamya babiri babwiye uwo muntu ko bamubabariye.
Nanone uwo mucamanza yumvise abandi batangabuhamya babiri muri urwo rubanza Valida na Irina baregwagamo gutanga ibitabo by’idini batabiherewe uburenganzira na leta. Abo batangabuhamya bari barasinye inyandiko ivuga ko Valida na Irina bishe amategeko, ariko biyemerera ko iyo nyandiko bayishyizeho umukono batabanje kuyisoma. Igihe bongeraga kubazwa, bavuze ko batari bazi Valida na Irina kandi ko abo bagore nta gitabo cy’idini na kimwe bigeze babaha. Inyandiko y’umutangabuhamya wa gatatu yasomye n’umucamanza mu rukiko na yo yarimo kwivuguruza.
Nubwo byigaragazaga ko Valida na Irina ari abere, umucamanza Gahramanov yavuze ko bahamwe n’icyaha. Igihe urwo rubanza rwari rurangiye, uwunganiraga abo Bahamya ba Yehova babiri mu by’amategeko yaravuze ati “umwanzuro w’urukiko nta shingiro ufite. Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye Rishinzwe Kurenganura Abafungwa mu Buryo Bunyuranyije n’Amategeko na ryo ryabonye akarengane abo bagore bakorewe, risaba ko barekurwa kandi bagahabwa indishyi z’akababaro. None ubu nyuma y’ibyumweru bike gusa, umucamanza abahamije ibyaha.” Ubu abo bagore barimo gusuzuma niba bajuririra akarengane bakorewe.
Azerubayijani izatoteza Abahamya ba Yehova kugeza ryari?
Abahamya ba Yehova bo ku isi hose bashimishijwe no kumva ko Valida na Irina bafunguwe, ko bitabwaho n’imiryango yabo kandi ko barimo bavurwa. Nanone kandi Abahamya bababajwe n’ukuntu Azerubayijani yafashe mu buryo bunyuranyije n’amategeko abo bagore babiri b’inzirakarengane kandi b’abanyamahoro, kandi ikabafungira mu mimerere mibi, ikagerekaho no kubahamya icyaha.
Hari n’abandi bantu benshi batari Abahamya bahangayikishijwe no kuba Azerubayijani ikomeje guhonyora uburenganzira abantu bafite mu by’idini. Amahanga arakurikiranira hafi icyo kibazo areba ko guverinoma y’icyo gihugu yakwikubita agashyi mu birebana n’uko ifata amadini mato. Abahamya ba Yehova baracyashakisha uko baganira na guverinoma y’icyo gihugu ku bibazo birebana n’umurimo wabo bityo ngo barebe uko bagera ku mwanzuro unyuze buri wese.
a Igihe bashinjwaga ibyaha ku itariki ya 10 Ugushyingo 2015, ushinzwe iperereza muri Minisiteri y’Umutekano w’Igihugu yashinje abo bagore kurenga ku ngingo ya 167-2.2.1 yo mu gitabo cy’amategeko ahana muri Repubulika ya Azerubayijani, ibuzanya ikwirakwizwa ry’ibitabo byo mu rwego rw’idini hatabanje gutangwa uburenganzira.