Soma ibirimo

26 GICURASI 2014
AZERUBAYIJANI

Abahamya ba Yehova bo muri Azerubayijani bajuririye Urukiko rw’u Burayi Ruharanira Uburenganzira bw’Ikiremwamuntu

Abahamya ba Yehova bo muri Azerubayijani bajuririye Urukiko rw’u Burayi Ruharanira Uburenganzira bw’Ikiremwamuntu

Ku cyumweru mu gitondo Abahamya ba Yehova bari bateraniye hamwe basenga. Abagabo, abagore n’abana bagera kuri 200 bari bateraniye mu nzu iri i Baku mu murwa mukuru wa Azerubayijani, bateze amatwi disikuru ishingiye kuri Bibiliya.

Abapolisi bakubise urugi, binjira bari kumwe n’abategetsi n’abakozi ba televiziyo bari bafite amatara ya kamera acana cyane. Abapolisi barogoye ayo materaniro y’Abahamya ba Yehova, bakubita abagabo bamwe na bamwe, basaka aho hantu nta burenganzira babifitiye, batuka abari bahateraniye kandi bafatira amafaranga, orudinateri n’ibitabo bishingiye kuri Bibiliya by’iryo torero. Nanone, abapolisi bajyanye Abahamya benshi ku biro byabo babamarana amasaha menshi. Abanyamahanga batandatu bari baraje kubwiriza muri icyo gihugu bamaze iminsi bafunzwe, nyuma yaho barahambirizwa. Televiziyo yanyujijeho ibyo bintu kandi ivuga n’amagambo asebya Abahamya ba Yehova.

Ibyo bintu byabaye ku itariki ya 24 Ukuboza 2006 ni byo byatumye ku ncuro ya mbere Abahamya ba Yehova bageza ikirego ku Rukiko rw’u Burayi Ruharanira Uburenganzira bw’Ikiremwamuntu barega Azerubayijani. Kuva icyo gihe, Abahamya bamaze kugeza kuri urwo rukiko ibindi birego 18 barega icyo gihugu kuvogera umudendezo wabo mu by’idini.

IMPAMVU Z’IBIREGO

BYOSE HAMWE

Ibitero by’abapolisi

5

Kongera gusaba ubuzima gatozi

1

Kugeza ku bandi imyizerere yabo

2

Kugenzura ibikubiye mu bitabo byabo

5

Guhambirizwa

3

Kwanga kujya mu gisirikare

3

Igiteranyo

19

Ibirego biregwamo Azerubayijani byari bimaze kugezwa mu Rukiko rw’u Burayi Ruharanira Uburenganzira bw’Ikiremwamuntu ku itariki ya 31 Mutarama 2014 

Ingero zikurikira zigaragaza bimwe mu bibazo Abahamya ba Yehova bo muri Azerubayijani bahura na byo bigatuma bajuririra Urukiko rw’u Burayi Ruharanira Uburenganzira bw’Ikiremwamuntu.

  • Kwanga kongera kubaha ubuzimagatozi

    Ku itariki ya 22 Ukuboza 1999 Abahamya ba Yehova baherewe ubuzimagatozi ku ncuro ya mbere mu mugi wa Baku, bongera kubuhabwa n’Ikigo cya leta Gishinzwe Amadini ku itariki ya 7 Gashyantare 2002. Mu mwaka wa 2009, leta ya Azerubayijani yakoreye ubugororangingo itegeko rirebana n’umudendezo mu by’idini, maze isaba amadini yose kongera gusaba ubuzimagatozi. Abahamya ba Yehova basabye ubuzimagatozi, ariko Ikigo cya leta Gishinzwe Amadini cyanga kububaha bitewe n’uko cyafashe itegeko rigenga iby’amadini mu buryo butagoragozwa. Nubwo leta idahakana ubuzimagatozi bwatanzwe mu mwaka wa 2002, yanze kongera kububaha ishingiye ku bintu bishya bikubiye mu itegeko rigenga amadini.

  • Kujujubywa no gutotezwa n’abapolisi

    Abahamya ba Yehova bahurira hamwe buri cyumweru mu ngo z’abantu, muri gahunda zabo zifitanye isano n’iby’idini. Hari igihe abapolisi bagiye binjira ku ngufu mu ngo z’Abahamya bagasesa ayo materaniro kandi nta burenganzira babifitiye. Bagiye bahutaza ababaga bari muri ayo materaniro, bakabafungira ku biro by’abapolisi mu gihe cy’amasaha menshi kandi bagafatira ibitabo bakoresha muri gahunda yabo yo gusenga. Hari n’Abahamya bagiye bacibwa amande aremereye. Mu mwaka wa 2011, Abahamya batandatu b’i Ganja bahamijwe icyaha maze bacibwa amande yose hamwe angana n’amadorari y’amanyamerika 12.000 (hafi 8.124.000 y’amanyarwanda), bazira ko bifatanyije mu materaniro atemewe na leta. Vuba aha ku itariki ya 11 Mutarama n’iya 2 Werurwe 2014, abapolisi bongeye kugaba ibitero ku Bahamya.

  • Kugenzura ibikubiye mu bitabo byabo

    Azerubayijani ni cyo gihugu cyonyine mu bihugu bigize Inama Nkuru y’Ibihugu by’i Burayi a cyashyizeho gahunda yo kugenzura ibitabo by’amadini; kandi ibyo binyuranyije n’itegekonshinga icyo gihugu kigenderaho. b Iryo genzura rishobora gutuma ibitabo Abahamya batumiza mu bindi bihugu bigize iyo Nama Nkuru y’Ibihugu by’i Burayi bigabanywa cyangwa bigacibwa burundu. Muri ibyo bitabo hakubiyemo amagazeti atandukanye y’Umunara w’Umurinzi Abahamya ba Yehova basohora kabiri mu kwezi. c Inkiko zo muri Azerubayijani zamaganye icyifuzo cy’Abahamya cy’uko Ikigo cya leta Gishinzwe Amadini cyareka gukora iryo genzura.

Uko imiryango mpuzamahanga ibona ikibazo cy’amadini muri Azerubayijani

Imiryango mpuzamahanga myinshi iharanira uburenganzira bw’ikiremwamuntu yasuzumye itegeko rireba amadini muri Azerubayijani, kandi igira icyo ivuga kuri iryo tegeko no ku buryo icyo gihugu gifata amadini.

  • Raporo ngarukamwaka yo mu mwaka wa 2013 y’Akanama Mpuzamahanga Gaharanira Umudendezo mu Bihereranye n’Idini ko muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika igira iti “nubwo leta ya Azerubayijani ivuga ko itanga umudendezo mu by’idini, ibintu byarazambye, cyane cyane nyuma yo gushyiraho itegeko ryo mu mwaka wa 2009 ribangamira amadini.”

  • Raporo ya Komisiyo y’u Burayi Irwanya Ivangura ry’Amoko no Kutoroherana yagaragaje ko ihangayikishijwe n’amategeko akarishye yashyiriweho amadini. Yagize icyo ivuga ku itegeko rirebana n’amadini muri Azerubayijani maze igira iti “Komisiyo y’u Burayi Irwanya Ivangura ry’Amoko no Kutoroherana isabye ikomeje ko abategetsi ba Azerubayijani bahuza iryo tegeko . . . n’ibisabwa mu Masezerano y’Ibihugu by’i Burayi Arengera Uburenganzira bw’Ikiremwamuntu.”

  • Komisiyo ya Venise y’Inama Nkuru y’Ibihugu by’i Burayi yasohoye ibisobanuro birambuye isaba ko itegeko rya Azerubayijani rirebana n’umudendezo w’amadini n’imyizerere ryahindurwa. Yagiraga iti “iryo tegeko usanga ririmo ibintu byinshi bikumira abantu mu by’idini binyuranyije n’amahame mpuzamahanga. . . . Amategeko arebana n’ibibazo by’ibanze yagombye gusubirwamo. Urugero nk’ishyirwa mu bikorwa ry’itegeko rirebana n’uburenganzira umuntu afite bwo kujya mu idini ashaka no kumvira umutimanama we, ndetse n’abo rikwiriye kurengera, guhabwa ubuzimagatozi, uburenganzira amadini afite bwo kwifatira imyanzuro n’iseswa ry’amadini; uburenganzira bwo kutajya mu gisirikare bitewe n’umutimanama, ikibazo cyo gushaka abayoboke, gusohora inyandiko zishingiye ku idini no kuzikwirakwiza.”

Twishimira kugira umudendezo

Abahamya ba Yehova bo ku isi hose bishimira umudendezo wo kuvuga icyo umuntu atekereza, guteranira hamwe mu makoraniro n’amateraniro, gukurikiza umutimanama no kujya mu idini umuntu yihitiyemo. Bashimira za leta zibaha uwo mudendezo. Itsinda rito ry’Abahamya 2.500 bo muri Azerubayijani n’abandi bifatanya na bo mu gusenga, biringiye ko na bo bazahabwa umudendezo mu by’idini nk’uko bimeze ku yandi madini.

a Azerubayijani yinjiye mu Nama Nkuru y’Ibihugu by’i Burayi ku itariki ya 25 Mutarama 2001.

b Ingingo ya 48 irengera uburenganzira abantu bafite mu by’idini, naho ingingo ya 50 yo ikaba ibuzanya kugenzura ibinyamakuru.

c Buri kwezi Abahamya ba Yehova basohora kopi zigera hafi kuri miriyoni 60 z’igazeti y’Umunara w’Umurinzi mu ndimi zisaga 200, kandi icyo kinyamakuru ni cyo gikwirakwizwa kurusha ibindi ku isi.