15 UKWAKIRA 2024
BUREZILI
Urukiko rw’Ikirenga rwo muri Burezili rwashyigikiye uburenganzira umurwayi afite bwo kwihitiramo uburyo bwo kwivuza
Abacamanza bahurije ku mwanzuro umwe mu manza ebyiri Abahamya ba Yehova baburanaga
Ku itariki ya 25 Nzeri 2024, Urukiko rw’Ikirenga rwo muri Burezili rwafashe umwanzuro utazibagirana ku birebana n’uburenganzira umurwayi ugejeje ku myaka y’ubukure afite, bwo kuvurwa adatewe amaraso ndetse no kwihitiramo uburyo bwo kuvurwa. Nanone urukiko rwategetse Minisiteri y’Ubuzima ko abarwayi batemera kuvurwa hakoreshejwe amaraso bitewe n’imyizerere yabo cyangwa amahitamo yabo, bagomba kwemererwa kuvurwa uko babyifuza.
Iyo myanzuro yafatiwe mu manza ebyiri Abahamya ba Yehova bo muri Burezili baburanaga. Mu mwaka wa 2018, mushiki wacu Malvina Silva amaze kwanga gusinyira ko abaganga bamutera amaraso, ivuriro ryahise ryanga kumubaga kandi yari afite ikibazo cy’umutima. Malvina byamutwaye imyaka ibiri kugira ngo abone umuganga wemera kumuvura atamuteye amaraso.
Mu mwaka wa 2014, umuvandimwe Heli de Souza yari yarahawe gahunda yo kubagwa. Icyakora ibitaro byo mu gace yari atuyemo, nta bushobozi byari bifiite bwo kumubaga batamuteye amaraso. Ibyo bitaro bya Leta byanze kumwohereza mu bitaro byashoboraga kumuvura byubahirije icyifuzo cye. Na n’ubu Heli ntarabagwa. Abahamya ba Yehova benshi bo muri Burezili bagiye bahura n’ibibazo nk’ibyo, ndetse hari n’abo bagiye batera amaraso ku ngufu.
Igihe urukiko rwatangazaga umwanzuro, perezida w’urukiko witwa Justice Luís Roberto Barroso, yaravuze ati: “Uburenganzira bwo kwanga guterwa amaraso bitewe n’imyemerere y’umuntu, buhuje n’uburenganzira bwo kubaha ikiremwamuntu n’ubwo gusenga mu bwisanzure. Ubwo rero Abahamya ba Yehova nabo bafite ubwo burenganzira. Bafite uburenganzira bwo guhitamo uburyo bwo kuvurwa badatewe amaraso.”
Uwo mwanzuro w’urubanza wategetse inkiko zose zo muri Burezili ko zigomba kubaha umwanzuro w’umurwayi ku birebana no kwivuza. Uwo mwanzuro uhuje n’indi yafatiwe mu nkiko z’ikirenga zo mu bindi bihugu, urugero nko muri Ositaraliya, Kanada, u Buyapani, Afurika y’Epfo no muri Amerika. Uwo mwanzuro nanone uhuje n’uwafashwe n’Urukiko rw’u Burayi Ruharanira Uburenganzira bw’Ikiremwamuntu ku itariki ya 17 Nzeri 2024, wategetse ibihugu bigera kuri 46 by’i Burayi kubaha umwanzuro w’umurwayi.
Twishimiye ko Urukiko rw’Ikirenga rwo muri Burezili rwafashe umwanzuro ugaragaza ko rwubaha uburenganzira umurwayi afite bwo kwihitaramo uko avurwa ahuje n’imyizerere ye.