6 UGUSHYINGO 2024
ESIPANYE
Imyuzure ikaze yibasiye amajyepfo y’iburasirazuba bwa Esipanye
Ku itariki ya 29 Ukwakira 2024, mu majyepfo y’iburasirazuba bwa Esipanye haguye imvura nyinshi itunguranye kandi iteza imyuzure. Mu duce twinshi two mu ntara ya Valencia haguye imvura nyinshi cyane. Iyo mvura yaguye mu masaha umunani gusa, ingana n’isanzwe igwa mu mwaka wose. Urugero, ugereranyije mu mujyi wa Turis bagushije imvura nyinshi cyane yari ku gipimo cya santimetero 64. Imyuzure n’inkangu byatumye imijyi myinshi isigara yuzuye ibyondo kandi imihanda n’ibiraro byarangiritse cyane. Abantu babarirwa mu bihumbi babuze umuriro, amazi n’ibyokurya. Ugereranyije abantu 217 barapfuye, naho abandi benshi baburirwa irengero.
Ingaruka byagize ku bavandimwe na bashiki bacu
Ikibabaje ni uko hari mushiki wacu wari ufite imyaka 77 wapfuye
Ababwiriza 19 bavanywe mu byabo
Inzu 1 yarasenyutse
Amazu 21 yarangiritse bikabije
Amazu 27 yarangiritse bidakabije
Ababwiriza 157 imodoka zabo zatwawe n’umwuzure
Amazu y’Ubwami 3 yarangiritse cyane
Ibikorwa by’ubutabazi
Abavandimwe bavuye ku biro by’ishami, abagenzuzi basura amatorero n’abasaza bo mu duce twagezweho n’imyuzure barimo barakoresha Bibiliya bagahumuriza abahuye n’ibiza kandi bakabaha imfashanyo
Hashyizweho Komite Ishinzwe Ubutabazi kugira ngo iyobore ibikorwa by’ubutabazi
Abavandimwe na bashiki bacu batuye mu duce tutahuye n’imyuzure, bagaragaje urukundo bacumbikira bagenzi babo bahuje ukwizera bahunze
Tubabajwe n’ibyabaye ku bantu bose bibasiwe n’imyuzure yo muri Esipanye. Tugira ubutwari kandi tugahumurizwa n’isezerano ryo muri Bibiliya, rivuga ko abantu bose biringira ko Yehova ari we mbaraga zabo n’ububasha bwabo, iyo bageze mu makuba ‘badatinya.’—Yesaya 12:2.