5 KANAMA 2019
FILIPINE
Filipine yibasiwe n’imitingito
Ku itariki ya 27 Nyakanga 2019, imitingito ibiri yibasiye ikirwa kitwa Itbayat, kiri ku birometero 690 mu majyaruguru ya Manila, muri Filipine. Umutingito umwe wari ku gipimo cya 5,4 naho undi uri gipimo cya 6,4. Iyo mitingito yahitanye abantu 9, 64 barakomereka kandi isenya amazu 266. Raporo dukesha abayobozi, ivuga ko abantu basaga 2.968 bagezweho n’ingaruka z’uwo mutingito.
Nta Muhamya n’umwe wahitanywe n’iyo mitingito. Icyakora hari mushiki wacu wakomeretse bidakabije. Nanone hari amazu abiri y’Abahamya yasenyutse cyane.
Ibiro by’Abahamya byashyizeho Komite y’Ubutabazi kugira ngo igenzure imirimo yo kugura no gutanga ibintu by’ibanze abantu bakenera, urugero nk’ibyokurya n’amazi. Abahagarariye ibyo biro bazasura abavandimwe na bashiki bacu bibasiwe n’iyo mitingito, kugira ngo babahumurize bakoresheje Bibiliya kandi babashe kubona ibyo bakeneye.
Dukomeje gusenga dusabira abo Bahamya bagenzi bacu baherutse kwibasirwa n’iyo mitingito. Tuzi ko Yehova, “Imana ny’ir’ihumure ryose,” azakomeza kubitaho, akabaha ibyo bakeneye.—2 Abakorinto 1:3.