19 KAMENA 2024
GANA
Mu Nzu Ndangamurage y’Igihugu cya Gana basobanuye iby’umurimo w’ubuhinduzi ukorwa n’Abahamya ba Yehova
Kuva ku itariki ya 11 Mata kugeza ku ya 11 Kamena 2024, mu Nzu Ndangamurage y’Igihugu cya Gana iri mu mujyi wa Accra habereye imurika ryihariye rifite umutwe uvuga ngo: “Guteza imbere umuco wo gusoma no kwandika no kwiga Bibiliya mu ndimi kavukire zo muri Gana.” Abantu barenga 1.300 baje muri iryo murika.
Mu mwaka wa 1937, ni bwo Abahamya ba Yehova batangiye guhindura bwa mbere inyandiko ziri mu ndimi kavukire zikoreshwa muri Gana, icyo gihe icyo gihugu kikaba cyaritwaga Gold Coast. Ubu ibiro by’ishami byo muri Gana bihindura ibitabo mu ndimi kavukire zigera kuri 12. Muri iryo murika herekanywe za videwo, ibitabo hamwe n’amafoto agaragaza ibyo Abahamya ba Yehova bakoze. Nanone beretse abantu ukuntu bagera ku bitabo byahinduwe mu ndimi zabo mu buryo bworoshye, bakoresheje urubuga rwa jw.org.
Iryo murikwa ryateguwe n’Inzu Ndangamurage y’Igihugu cya Gana, ikipe igizwe n’abarimu bane bo muri kaminuza yo muri Gana hamwe n’ibiro by’ishami by’Abahamya ba Yehova byo muri Gana. Abo barimu bakoze ubushakashatsi kugira ngo bamenye uburyo Abahamya ba Yehova bakoresha bahindura ibitabo maze babone uko bafasha abaturage bo muri Gana kumenya gusoma no kwandika. Nanone bakoze ubwo bushakashatsi kugira ngo bamenye uko na bo bahindura ibitabo mu ndimi nyinshi zivugwa muri Gana. Muri ubwo bushakashatsi, umwarimu witwa Dogiteri Araba Osei-Tutu, yasuye icyicaro gikuru cy’Abahamya ba Yehova kiri i Warwick muri Leta ya New York muri Amerika. Nanone, abo barimu basuye ibiro by’ishami byo muri Gana.
Igihe bafunguraga iryo murika, Dogiteri Osei-Tutu yaravuze ati: “Abahamya bagira uruhare rukomeye mu guteza imbere umuco wo gusoma no kwandika, by’umwihariko mu ndimi zacu kavukire. . . . Dufashe aka kanya kugira ngo . . . dushimire buri wese wabigizemo uruhare.”
Nyuma yo gusura iryo murika, umwarimu Yaw Sekyi-Baidoo wo muri kaminuza yigisha iby’uburezi yo mu mujyi wa Winneba, yaravuze ati: “Buri gihe Abahamya ba Yehova mbabona nk’abigisha, ariko noneho natangajwe cyane n’umurimo wabo w’ubuhinduzi.”
Umuvugizi w’Abahamya ba Yehova muri Gana yaravuze ati: “Birashimishije kubona ukuntu Abahamya ba Yehova bashimiwe mu ruhame kubera ukuntu umurimo wabo wo kwigisha ugirira abantu akamaro. Ni ukuri Yehova aduha imigisha kubera imihati dushyiraho kugira ngo dufashe abantu b’amoko yose kumumenya.”—Yohana 17:3.