Soma ibirimo

12 KAMENA 2020
AMAKURU YO KU ISI HOSE

Abahamya bo mu Rwanda no muri Zimbabwe bahawe imfashanyo y’ibyokurya

Abahamya bo mu Rwanda no muri Zimbabwe bahawe imfashanyo y’ibyokurya

Ibiro by’Abahamya ba Yehova byo mu Rwanda no muri Zimbabwe bifatanyije n’abasaza b’amatorero, barimo barakora uko bashoboye kugira ngo bagenzi babo bagezweho n’ingaruka z’icyorezo cya koronavirusi babone iby’ibanze bakeneye.

Mu Rwanda

Ku itariki ya 2 Mata 2020, komite y’ibiro by’ishami by’u Rwanda yoherereje abasaza b’amatorero itangazo ribasaba kureba abavandimwe na bashiki bacu bagezweho n’ingaruka z’iki cyorezo, kugira ngo babahe ibyo bakeneye. Abasaza bo hirya no hino mu gihugu, bahise batangira icyo gikorwa cyo gutanga ibyokurya n’ibindi bintu by’ibanze.

Nyuma y’ibyumweru bigera kuri bibiri, mu Rwanda hari hamaze gushyirwaho komite 31 zishinzwe ibikorwa by’ubutabazi. Izo komite zahaye imiryango yari ikeneye ibyokurya imfashanyo igizwe n’ifu y’ibigori, umuceri, ibishyimbo, isukari n’amavuta yo guteka. Kugeza ubu, imiryango isaga 7.000 ni yo imaze guhabwa iyo mfashanyo.

Umuhamya witwa Nizeyimana Charlote n’abana be batatu bamaze kubona iyo mfashanyo, baravuze bati: “Turashimira umuryango wa Yehova kuko ukomeje kuduhumuriza muri ibi bihe by’icyorezo cya koronavirusi, ukaduha n’ibyokurya. Ntitwabona amagambo yo kubashimira!”

Undi Muhamya we yavuze ibyari byabaye umunsi yamenyaga iby’iyo gahunda yo guhabwa imfashanyo. Yaravuze ati: “Umunsi umwe, umugore wange yikubise hasi bitewe n’inzara. Mu buryo butunguranye, umuvandimwe yagize atya arampamagara, ambaza uko imfashanyo igenewe umuryango wange yangeraho. Nagize ngo ndarota! Iryo joro naraye nsenga nshimira Yehova.”

Muri Zimbabwe

Iki cyorezo cya COVID-19 cyaje kiyongera ku bibazo by’ibura ry’ibiribwa cyari gisanzwe muri icyo gihugu.

Ibiro byacu byo muri icyo gihugu, byashyizeho komite eshanu zishinzwe ibikorwa by’ubutabazi. Nanone kandi, Abahamya bo muri icyo gihugu basabwe gutanga ibyokurya n’ibindi bintu byo gufasha abari babikeneye. Ubu izo komite zirimo gutanga izo mfashanyo.

Kugeza ubu, muri icyo gihugu hamaze gutangwa imfashanyo zingana na toni 62.669 z’ifu y’ibigori, litiro 6.269 z’amavuta yo guteka, toni 3.337 z’amafi na toni 5.139 z’ibishyimbo. Izo mfashanyo zimaze guhabwa ababwiriza 7.319.

Hari umugabo n’umugore we bakiga Bibiliya bakunda kujya mu materaniro y’Abahamya ba Yehova, ariko na bo bakaba bari bakeneye ibyokurya. Barishimye cyane igihe Umuhamya ubigisha Bibiliya yabazaniraga imfashanyo yari ibagenewe. Umunsi ubanziriza uwo, pasiteri w’idini bahozemo yari yabahamagaye, abasaba gutanga amaturo ngo we n’umuryango we bage guhaha. Uwo mugabo n’umugore we bakimara kubona itandukaniro riri hagati y’Abahamya ba Yehova n’uwo mupasiteri, bafashe umwanzuro wo gusezera muri iryo dini.

Twizeye tudashidikanya ko Yehova azakomeza kuduha imigisha, maze abavandimwe na bashiki bacu bo mu Rwanda no muri Zimbabwe bakabona ibyo bakeneye.—Ibyakozwe 11:29.