4 NZERI 2023
AMAKURU YO KU ISI HOSE
Akomeza kugira ukwizera gukomeye aho guhangayikishwa n’ibitotezo
Vuba aha urukiko rw’Akarere ka Gagarinskiy mu mujyi wa Sevastopol mu ntara ya Crimea, ruzatangaza umwanzuro warwo mu rubanza ruregwamo umuvandimwe Viktor Kudinov na Sergey Zhigalov. Umushinjacyaha nta gihano arabasabira.
Icyo twabavugaho
Twiringiye ko Yehova azakomeza guha imigisha Viktor na Sergey kubera ko bihanganiye ibitotezo. Ni Imana ‘yishimira ko umugaragu wayo agira amahoro.’—Zaburi 35:27.
Uko ibintu byagiye bikurikirana
Ku itariki ya 24 Kanama 2022
Yatangiye gukurikiranwa mu nkiko. Inzu ye barayisatse. Yarafashwe maze afungwa by’agateganyo
Ku itariki ya 26 Kanama 2022
Yavuye muri gereza maze afungishwa ijisho
Ku itariki ya 17 Ukwakira 2022
Baretse kumufungisha ijisho maze bamumenyesha ko hari ibyo atemerewe gukora
Ku itariki ya 13 Mata 2023
Ni bwo urubanza rwatangiye