9 MUTARAMA 2023
AMAKURU YO KU ISI HOSE
Umushinga w’i Ramapo
Ibiro by’umujyi wa Ramapo byaduhaye icyangombwa cyihariye
Ku itariki ya 28 Ukuboza 2022, ibiro by’umujyi wa Ramapo byaduhaye icyangombwa cyihariye ku mushinga w’i Ramapo. a Icyo cyangombwa kitwemerera, gutangira kubaka inyubako z’ibiro, sitidiyo n’amacumbi bizakenerwa n’abazahakorera. Nanone kizatuma dutangira gukora isuku ku kibanza no gutema ibiti, mbere y’uko ibiro bishinzwe imiturire bitwemerera kugira ibindi dukora. Twizeye ko icyo cyangombwa tuzakibona mu mpera za 2023. Iki cyangombwa nikiboneka, bizatuma ibintu by’ingenzi bizakorwa kuri uwo mushinga bidakerererwa cyane.
Umuvandimwe David Soto, uri muri komite ishinzwe ubwubatsi bw’uyu mushinga, yaravuze ati: “Dushimishijwe cyane n’ibi byangombwa duherutse kubona. Nubwo hakiri ibindi byinshi tugomba gukora mbere y’uko dutangira kubaka, twizeye ko Yehova azakomeza guha imigisha ibikorwa byose.”
Uko ibintu byagiye bikurikirana ku birebana n’umushinga w’i Ramapo
Ku itariki ya 5 Ukwakira 2019
Inteko Nyobozi yatangaje ko ifite umushinga wo kwimurira Urwego Rushinzwe Amajwi n’Amashusho mu nyubako nshya zizubakwa mu kibanza cyiri i Ramapo, muri New York
Ku itariki ya 26 Kamena 2020
Basabye ibyangombwa mu biro by’umujyi wa Ramapo
Ku itariki ya 8 Nyakanga 2020
Inama ya mbere bagiranye n’abayobozi b’umujyi wa Ramapo
Ku itariki ya 31 Werurwe 2021
Batanze inyandiko isobanura ukuntu kubaka bitazangiza ibidukikije
Ku itariki ya 8 Werurwe 2022
Ibiro by’umujyi bishinzwe imiturire muri Tuxedo byatanze uruhushya rutwemerera kwagura umuhanda no kuvugurura amarembo y’ikibanza cy’i Ramapo
Ku itariki ya 12 Werurwe 2022
Inyandiko ya nyuma isobanura ukuntu kubaka bitazangiza ibidukikije yaremejwe
Ku itariki ya 9 Ugushyingo 2022
Ubuyobozi bw’umujyi wa Ramapo bwatanze ibyangombwa bitwemerera ko ku kibanza hakubakwa amacumbi n’ibiro
Ku itariki ya 28 Ukuboza 2022
Ibiro by’umujyi wa Ramapo byaduhaye icyangombwa cyihariye kitwemerera kugira ibyo duhindura ku kibanza no gutangira kuhatunganya
Ibitarakorwa
Kubona ibyangombwa bya nyuma
a Ku itariki ya 9 Ugushyingo 2022, ubuyobozi bw’umujyi wa Ramapo bwemeye ibintu byahindutse ku buryo twari kubaka ikibanza cyacu. Ibyo bizafasha mu gusaba icyangombwa cyihariye n’uburenganzira bwo gutangira kubaka.