15 UGUSHYINGO 2024
AMAKURU YO KU ISI HOSE
Ikoraniro rya nyuma mu makoraniro yihariye yo mu mwaka wa 2024 yari afite umutwe uvuga ngo: “Mutangaze ubutumwa bwiza” ryabereye i Santiago muri Shili
Ku itariki ya 18 kugeza ku ya 20 Ukwakira 2024, ni bwo habaye ikoraniro risoza amakoraniro yihariye yo mu mwaka wa 2024 yari afite umutwe uvuga ngo: “Mutangaze ubutumwa bwiza.” Iryo koraniro ryabereye mu Nzu y’Amakoraniro ya El Trébol mu mujyi wa Santiago, muri Shili. Hateranye abantu 9.140 kandi habatizwa abagera kuri 59. Iri ryari ikoraniro rya 2 ryihariye ryari ribereye mu mujyi wa Santiago muri uyu mwaka, ni na ryo rya nyuma mu makoraniro 15 yihariye yari ateganyijwe ku isi hose, hagati y’ukwezi kwa gatandatu n’ukwa cumi mu mwaka wa 2024.
Muri buri mujyi wabereyemo ikoraniro, imyiteguro yo kwakira abashyitsi yabaga mbere ho amezi menshi. Muri Shili, abavandimwe na bashiki bacu babarirwa mu bihumbi baritanze bakorana imbaraga zabo zose kugira ngo bakirane ubwuzu abashyitsi bagera ku 2.397 bari baturutse mu bihugu 16. Hari mushiki wacu wabonye ko abo bavandimwe na bashiki bacu byabasabye kugira icyo bahindura ku kazi kabo no kuri gahunda zabo kugira ngo bafashe, maze aravuga ati: “Numva nta kintu nigomwe. Nubwo hari igihe umuntu yananirwaga, ntaho bihuriye n’ibihe byiza umuntu yagize ndetse n’incuti umuntu yungutse.”
Umuvandimwe wo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yavuze ibihe yagiriye mu ikoraniro ryihariye ryabereye i Santiago, agira ati: “Kuva tukigera ku kibuga cy’indege, abavandimwe na bashiki bacu batugaragarije urukundo, twumva biraturenze. Sinabona amagambo mbisobanuramo.” Mushiki wacu wo muri Peru, we yaravuze ati: “Ni ubwa mbere nari ngiye mu ikoraniro ryihariye, ariko ibyo nahabonye birenze kure cyane ibyo nari niteze. Yehova yakoresheje iri koraniro kugira ngo ankomeze kandi antere inkunga.”
Twese abagize umuryango wa Yehova, dushimira Yehova cyane kuba yaratumye amakoraniro yihariye yo mu mwaka wa 2024, yari afite umutwe uvuga ngo: “Mutangaze ubutumwa bwiza” yaragenze neza kandi agatuma abagaragu be babona uko bamusingiza kandi bagahesha ikuzo izina rye ryera.—Zaburi 34:3.
Hasi aha hari amafoto agaragaza urukundo, ibyishimo n’ubumwe byaranze abavandimwe na bashiki bacu mu makoraniro 15 yihariye yo mu mwaka wa 2024, yabereye hirya no hino ku isi.
Asunción, muri Paragwe
Baie-Mahault, muri Gwadelupe
Budapest, muri Hongiriya
Helsinki, muri Finilande
Lyon, mu Bufaransa
Philadelphia, muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika
Prague, muri Repubulika ya Czech
Reykjavík, muri Isilande
Santiago, muri Shili #1
Santiago, muri Shili #2
Santo Domingo, muri Repubulika ya Dominikani
Sofia, muri Bulugariya
Suva, muri Fiji
Tampa, muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika
Zurich, mu Busuwisi