9 GASHYANTARE 2022
AMAKURU YO KU ISI HOSE
Inkubi y’umuyaga ikaze yiswe Ana yangije byinshi mu duce tw’amagepfo y’iburasirazuba bwa Afurika
Guhera tariki ya 24 kugeza ku ya 25 Mutarama 2022, umwuzure n’umuyaga mwinshi byatejwe n’inkubi y’umuyaga ikaze yiswe Ana, byangije byinshi muri Malawi no muri Mozambike. Iyo nkubi y’umuyaga yishe abantu benshi, yangiza imihanda, isenya amazu kandi ituma ababarirwa mu bihumbi bava mu byabo.
Ingaruka zageze ku bavandimwe na bashiki bacu
Malawi
Ikibabaje ni uko, hari umuvandimwe wabuze umugore we utari Umuhamya n’abana be babiri, umwe w’imyaka 3 n’undi wa 5, barohamye igihe ubwato barimo bwiyubikaga
Mushiki wacu 1 hamwe n’umwana w’umukobwa w’imyaka 7 ufite ababyeyi be ni Abahamya, barakomeretse
Ababwiriza 1 000 bavanywe mu byabo
Amazu y’Ubwami 2 yarangiritse bidakabije
Amazu 100 yarangiritse bidakabije
Ugereranyije amazu 100 yarasenyutse
Mozambike
Nta muvandimwe cyangwa mushiki wacu wapfuye
Abavandimwe 2 barakomeretse
Ababwiriza 381 bavuye mu byabo
Inzu z’Ubwami 3 zarangiritse bidakabije
Inzu z’Ubwami 3 zarangiritse cyane
Inzu z’Ubwami 3 zarasenyutse
Amazu 51 yarangiritse byoroheje
Amazu 96 yarangiritse cyane
Amazu 79 yarasenyutse
Ibikorwa by’ubutabazi
Hashyizweho Komite Zishinzwe Ubutabazi muri ibyo bihugu byombi
Izo komite zirimo gutanga ibyokurya, amazi meza yo kunywa n’ibindi bikenewe
Imirimo yose y’ubutabazi ikorwa ari na ko hubahirizwa amabwiriza yo kwirinda icyorezo cya COVID-19
Twizeye ko Yehova azakomeza guha imbaraga abavandimwe bacu muri ibi bihe by’amakuba.—Zaburi 46:1.