Soma ibirimo

Ifoto ya satelite yafashwe ku itariki ya 5 Nyakanga 2024, igaragaza ubunigo bwa Yucatán muri Megizike bwibasiwe n’inkubi y’umuyaga yiswe Beryl

12 Nyakanga 2024
AMAKURU YO KU ISI HOSE

Inkubi y’umuyaga yiswe Beryl yagize ingaruka ku bantu babarirwa muri za miriyoni

Inkubi y’umuyaga yiswe Beryl yagize ingaruka ku bantu babarirwa muri za miriyoni

Ku itariki ya 30 Kamena 2024, habaye inkubi y’umuyaga iteye ubwoba, inyura mu majyepfo y’ibirwa bya Maritinike. Umunsi wakurikiyeho iyo nkubi yarushijeho kwiyongera kandi iteza inkangu mu birwa bya Windward, harimo Barubade, Grenade, Saint Vincent na Grenadines. Ku munsi ukurikiyeho iyo nkubi y’umuyaga yaje ifite ubukana burushijeho yibasira Venezuwela. Nanone iyo nkubi yiswe Beryl yageze ku nkombe zo mu majyepfo ya Jamayika. Ku itariki ya 5 Nyakanga, undi muyaga ukaze wibasiye ubunigo bwa Yucatán muri Megizike, mbere y’uko wibasira amajyepfo ya Leta Zunze Ubumwe z’Amerika.

Aho iyo nkubi y’umuyaga yageze, yateje imvura nyinshi n’imiyaga myinshi. Iyo miyaga yari ifite umuvuduko wa kilometero 270 mu isaha kandi yasenye amazu n’ibikorwa remezo kandi yangiza n’ibindi byinshi. Abantu babarirwa muri za miriyoni baba mu gace kibasiwe n’iyo nkubi y’umuyaga babuze umuriro, amazi n’ibindi bintu bya ngombwa mu buzima. Raporo zigaragaza ko hapfuye abantu barenga 30.

Ingaruka wagize ku bavandimwe na bashiki bacu

Maritinike

  • Nta n’umwe mu bavandimwe na bashiki bacu wapfuye cyangwa ngo akomereke

  • Ababwiriza 6 bavanywe mu byabo

  • Inzu 1 yarasenyutse

  • Inzu 1 yarangiritse cyane

  • Inzu 1 yarangiritse bidakomeye

  • Nta Nzu y’Ubwami yangiritse cyangwa ngo isenyuke

Inzu y’Ubwami yangiritse yo mu birwa bya Windward

Ibirwa bya Windward

  • Nta n’umwe mu bavandimwe na bashiki bacu wapfuye

  • Ababwiriza 7 barakomeretse

  • Ababwiriza 67 bavanywe mu byabo

  • Amazu 39 yarangiritse cyane

  • Amazu 31 yangiritse mu buryo budakabije

  • Inzu y’Ubwami 1 yarasenyutse

  • Inzu y’Ubwami 1 yarangiritse cyane

  • Amazu y’Ubwami 4 yarangiritse bidakabije

Venezuwela

  • Nta n’umwe mu bavandimwe na bashiki bacu wapfuye cyangwa ngo akomereke

  • Ababwiriza 30 barahunze

  • Amazu 12 yarangiritse cyane

  • Amazu 9 yarangiritse mu buryo budakabije

  • Inzu y’Ubwami 1 yarangiritse bikabije

Jamayika

  • Nta muvandimwe cyangwa mushiki wacu wapfuye kandi nta n’uwakomeretse

  • Ababwiriza 18 bavanywe mu byabo

  • Amazu 24 yarangiritse cyane

  • Amazu 75 yarangiritse bidakabije

  • Amazu y’Ubwami 19 yarangiritse bidakabije

Megizike

  • Nta muvandimwe cyangwa mushiki wacu wapfuye kandi nta n’uwakomeretse

  • Ababwiriza 320 barahunze ariko ubu basubiye mu ngo zabo

  • Amazu 11 yarangiritse bidakabije

  • Nta Nzu y’Ubwami yangiritse kandi nta yasenyutse

Leta Zunze Ubumwe za Amerika

  • Nta muvandimwe cyangwa mushiki wacu wapfuye

  • Ababwiriza 6 barakomeretse

  • Ababwiriza 242 bavanywe mu byabo

  • Amazu 4 yarasenyutse

  • Amazu 33 yarangiritse bikomeye

  • Amazu 471 yarangiritse bidakabije

  • Nta Nzu y’Ubwami yangiritse cyangwa ngo isenyuke

Ibikorwa by’ubutabazi

Abagenzuzi basura amatorero n’abasaza bahumurije abavandimwe bo muri ako gace bakoresheje ibyanditswe kandi babafasha kubona ibyo bari bakeneye. Nanone hashyizweho Komite z’Ubutabazi esheshatu kugira ngo zihagararire ibyo bikorwa by’ubutabazi.

Dukomeje gusenga dusaba ko Yehova yakomeza guhumuriza abantu bose bamwiringira muri ibi bihe bikomeye.—2 Abakorinto 1:3, 4.