2 UKWAKIRA 2024
AMAKURU YO KU ISI HOSE
Inkubi y’umuyaga yiswe Boris yateje umwuzure mwinshi mu bice bimwe na bimwe byo mu Burayi bwo Hagati
Guhera ku itariki ya 11 Nzeri 2024, inkubi y’umuyaga yiswe Boris yateje imvura nyinshi ndetse n’umuyaga wari ufite imbaraga nyinshi mu bice bimwe na bimwe byo mu Burayi bwo Hagati. Igihe iyo nkubi y’umuyaga yibasiraga amajyepfo y’igihugu cya Polonye ku itariki ya 12 Nzeri, hari uduce two muri icyo gihugu twaguyemo imvura nyinshi cyane, kandi iteza imyuzure mu mijyi myinshi. Iyo mvura yanangije ibikorwa remezo byinshi, kandi isiga abantu benshi nta muriro bafite. Ku munsi wakurikiyeho, ari ku itariki ya 13 Nzeri, iyo nkubi y’umuyaga yatumye hagwa imvura nyinshi kurushaho mu duce two mu majyaruguru y’igihugu cya Repubulika ya Tchèque, maze yangiza amazu, imihanda ndetse n’ibiraro.
Ku itariki ya 14 Nzeri, hari ibice byinshi byo muri Rumaniya byibasiwe n’umwuzure bitewe n’imvura nyinshi yahaguye. Mu ntara ya Galați yo muri Rumaniya, amazu agera ku 5.000 yarangiritse, kandi ingomero zigera kuri ebyiri ziraturika. Nanone ku itariki ya 18 Nzeri inkubi y’umuyaga yiswe Boris yageze mu majyaruguru y’u Butaliyani. Uduce twinshi two mu Butaliyani twagushije imvura nyinshi, ndetse n’imigezi iruzura.
Iyo nkubi y’umuyaga yari iteye ubwoba yatumye abantu benshi bo muri ibyo bihugu bine bahunga, kandi abagera kuri 19 bahasize ubuzima.
Ingaruka byagize ku bavandimwe na bashiki bacu
Repubulika ya Tchèque
Nta muvandimwe cyangwa mushiki wacu wapfuye cyangwa ngo akomereke
Ababwiriza 79 bavuye mu byabo
Amazu 12 yarangiritse bikabije
Amazu 2 yarangiritse bidakabije
Inzu y’Ubwami 1 yarangiritse bikabije
Inzu y’Ubwami 1 yarangiritse bidakabije
U Butaliyani
Nta muvandimwe cyangwa mushiki wacu wapfuye cyangwa ngo akomereke
Ababwiriza 63 bavuye mu byabo
Amazu 7 yarangiritse bikabije
Amazu 21 yarangiritse bidakabije
Inzu y’Ubwami 1 yarangiritse bikabije
Amazu y’Ubwami 4 yarangiritse bidakabije
Polonye
Nta muvandimwe cyangwa mushiki wacu wapfuye cyangwa ngo akomereke
Ababwiriza 87 bavuye mu byabo
Amazu 61 yarangiritse bikabije
Amazu 85 yarangiritse bidakabije
Amazu y’Ubwami 2 yarangiritse bikabije
Amazu y’Ubwami 8 yarangiritse bidakabije
Rumaniya
Nta muvandimwe cyangwa mushiki wacu wapfuye cyangwa ngo akomereke
Umubwiriza 1 yavuye mu bye
Amazu 2 yarangiritse bikabije
Amazu 5 yarangiritse bidakabije
Nta Nzu y’Ubwami yangiritse cyangwa ngo isenyuke
Ibikorwa by’ubutabazi
Hashyizweho Komite Zishinzwe Ubutabazi 6 kugira ngo zihuze ibikorwa by’ubutabazi
Abagenzuzi b’uturere n’abasaza b’itorero bo muri utwo duce barimo gufasha abagizweho ingaruka n’iyo nkubi y’umuyaga kandi bakabahumuriza bifashishije Bibiliya
Dukomeje gusenga dusabira abagizweho ingaruka n’iyo nkubi y’umuyaga, kandi twizeye ko Yehova azabahumuriza kandi akabafasha abigiranye urukundo rwinshi.—Yesaya 40:11.