Soma ibirimo

1 UKWAKIRA 2024
AMAKURU YO KU ISI HOSE

Muri Nzeri 2024 hasohotse Bibiliya zirindwi

Muri Nzeri 2024 hasohotse Bibiliya zirindwi

Ururimi rw’amarenga rwo mu Butaliyani

Ku itariki ya 1 Nzeri 2024, umuvandimwe Massimiliano Bricconi uri muri Komite y’Ibiro by’Ishami by’u Butaliyani yatangaje ko hasohotse Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya mu rurimi rw’amarenga rwo mu Butaliyani. Iyo Bibiliya yasohotse mu ikoraniro ry’iminsi itatu ryo mu mwaka wa 2024, ryari rifite umutwe uvuga ngo: “Mutangaze ubutumwa bwiza,” ryabereye ku Nzu y’Amakoraniro iri i Roma mu Butaliyani, kandi hari hateranye abantu 854. Iyo Bibiliya abantu bashoboraga guhita banayivana ku rubuga rwa jw.org no kuri porogaramu ya JW Library Sign Language.

Iyi ni yo Bibiliya ya mbere yuzuye yasohotse mu rurimi rw’amarenga rwo mu Butaliyani. Mu mwaka wa 1998, ni bwo inyandiko zishingiye kuri Bibiliya zandikwa n’Abahamya ba Yehova zatangiye kuboneka mu rurimi rw’amarenga rwo mu Butaliyani. Ubu mu Butaliyani hari abavandimwe na bashiki bacu 845 bari mu matorero 15, amatsinda 12 n’amatsinda 10 ataremerwa akoresha ururimi rw’amarenga rwo mu Butaliyani.

Urutoro

Ku itariki ya 6 Nzeri 2024, umuvandimwe Frederick Nyende wo muri Komite y’Ibiro by’Ishami bya Uganda yatangaje ko hasohotse ibitabo bya Bibiliya, ari byo Matayo, Mariko, Luka na Yohana mu rurimi rw’Urutoro. Iryo tangazo ryatanzwe mu ikoraniro ry’iminsi itatu ryo mu mwaka wa 2024, ryari rifite umutwe uvuga ngo: “Mutangaze ubutumwa bwiza,” ryabereye mu mujyi wa Hoima muri Uganda. Hateranye abantu 928, kandi bose batahanye Bibiliya—Ubutumwa bwiza bwanditswe na Matayo. Nanone abantu bashoboraga kuvana ku rubuga rwa jw.org cyangwa kuri porogaramu ya JW Library ibyo bitabo bya Bibiliya.

Ugereranyije, muri Uganda hari abantu bagera kuri miliyoni 2 n’ibihumbi 200 bavuga ururimi rw’Urutoro ndetse n’ururimi byenda gusa rw’Urunyoro. Izindi Bibiliya zari zisanzwe ziboneka muri izo ndimi zakuyemo izina ry’Imana ari ryo Yehova. Abavandimwe na bashiki bacu bo muri Uganda bagera kuri 374 bari mu matorero abiri akoresha ururimi rw’Urutoro n’andi ane akoresha ururimi rw’Urunyoro bishimiye cyane kubona ibitabo bine bya Bibiliya bihinduye neza bazajya bakoresha mu murimo wo kubwiriza no mu materaniro.

Ikiwiguru cy’Icyarabu n’Ikiwiguru cy’Igisirilike

Ku itariki ya 8 Nzeri 2024, hatangajwe ko hasohotse igitabo cya Matayo mu rurimi rw’Ikiwiguru cy’Icyarabu n’Ikiwiguru cy’Igisirilike mu materaniro adasanzwe yabereye ku biro by’ishami bya Kazakisitani biherereye mu mujyi wa Almaty muri Kazakisitani. Abitabiriye ayo materaniro bose hamwe bari 483. Icyo gitabo cyashyizwe ku rubuga rwa jw.org no kuri porogaramu ya JW Library muri izo ndimi ku buryo ababyifuzaga bashoboraga guhita bakivanaho.

Bibiliya nyinshi zo mu rurimi rw’Ikiwiguru cy’Icyarabu n’Ikiwiguru cy’Igisirilike zikoresha imvugo ya kera igora abasomyi benshi kuyumva. Ugereranyije, ururimi rw’Ikiwiguru ruvugwa n’abantu bagera kuri miliyoni 11, kandi abenshi muri bo baba muri Aziya. Icyakora, hari n’abandi bantu bavuga ururimi rw’Ikiwiguru baba muri Afurika, mu Burayi no muri Amerika ya Ruguru.

Ulukonzo

Ku itariki ya 13 Nzeri 2024, umuvandimwe Moses Oundo wo muri Komite y’Ibiro by’Ishami bya Uganda, yatangaje ko hasohotse ibitabo bya Bibiliya, ari byo Matayo, Mariko, Luka na Yohana mu rurimi rw’Ulukonzo. Ibyo bitabo byatangarijwe mu ikoraniro ry’iminsi itatu ryo mu mwaka wa 2024, ryari rifite umutwe uvuga ngo: “Mutangaze ubutumwa bwiza” ryabereye mu mujyi wa Bwera, muri Uganda, ryitabirwa n’abantu 925. Abari bateranye bose batahanye Bibiliya—Ubutumwa bwiza bwanditswe na Matayo. Nanone abantu bashoboraga kuvana ku rubuga rwa jw.org cyangwa kuri porogaramu ya JW Library ibyo bitabo bya Bibiliya.

Muri Uganda hari abantu byibura bagera kuri miliyoni imwe bavuga ururimi rw’Ulukonzo. Abahamya ba Yehova batangiye guhindura ibitabo bishingiye kuri Bibiliya muri urwo rurimi mu mwaka wa 2001. Kugeza ubu, hari abavandimwe na bashiki bacu bagera kuri 324 bari mu matorero atandatu akoresha ururimi rw’Ulukonzo.

Icyongereza cyo muri Liberiya

Ku itariki ya 15 Nzeri 2024, umuvandimwe Jethro Barclay uri muri Komite y’Ibiro by’Ishami bya Liberiya, yatangaje ko hasohotse ibitabo bya Bibiliya ari byo Matayo na Mariko mu Cyongereza cyo muri Liberiya, muri gahunda idasanzwe yabereye mu Nzu y’Amakoraniro iri mu mujyi wa Johnsonville, muri Liberiya. Iyo gahunda idasanzwe yitabiriwe n’abantu 1.176 imbonankubone. Byongeye kandi, amatorero yose akoresha icyongereza cyo muri Liberiya yahawe uburenganzira bwo gukurikirana iyo gahunda binyuze ku ikoranabuhanga rya videwo. Ibyo bitabo byombi bya Bibiliya n’amajwi yabyo byashyizwe ku rubuga rwa jw.org no kuri porogaramu ya JW Library, kugira ngo ubyifuza ahite abikuraho. Igitabo gicapye cya Bibiliya—Ubutumwa bwiza bwanditswe na Matayo kizaboneka vuba aha.

Ubusanzwe, muri Liberiya haboneka ibitabo bya Bibiliya bimwe na bimwe mu rurimi rw’Icyongereza cyo muri Liberiya ariko mu buryo bw’amajwi gusa. Ni ubwa mbere igitabo icyo ari cyo cyose cyo muri Bibiliya cyahinduwe mu Cyongereza cyo muri Liberiya mu buryo bwanditse. Nubwo Icyongereza ari rwo rurimi rukoreshwa mu butegetsi, abantu bagera kuri miliyoni 1 n’ibihumbi 600 ni bo bavuga Icyongereza cyo muri Liberiya, harimo n’abavandimwe na bashiki bacu bagera ku 7.034 bari mu matorero 120.

Ikinahuwatili (Guerrero)

Ku itariki ya 20 Nzeri 2024, umuvandimwe Lázaro González, umwe mu bagize Komite y’Ibiro by’Ishami byo muri Amerika yo Hagati, yatangaje ko hasohotse ibitabo bya Bibiliya ari byo Matayo, Mariko, Luka na Yohana mu rurimi rw’Ikinahuwatili (Guerrero). Iryo tangazo ryatanzwe ku munsi wa mbere w’ikoraniro ry’iminsi itatu ryo mu mwaka wa 2024, ryari rifite umutwe uvuga ngo: “Mutangaze ubutumwa bwiza,” ryabereye ku Nzu y’Amakoraniro ya Chilpancingo yo mu mujyi wa Guerrero, muri Megizike. Abantu 769 bari bitabiriye iryo koraniro. Nanone hari abakurikiye iyo gahunda bagera kuri 742 bari mu rindi koraniro ry’iminsi itatu ryari ryabereye mu mujyi wa Tlapa de Comonfort muri Megizike, binyuze ku ikoranabuhanga rya videwo. Abari muri ayo makoraniro yombi bahawe kopi ya Bibiliya—Ubutumwa Bwiza bwanditswe na Matayo, kandi abantu bashoboraga kuvana ku rubuga rwa jw.org cyangwa kuri porogaramu ya JW Library ibyo bitabo bya Bibiliya.

Muri Megizike, hari abantu bagera ku 250.000 bavuga ururimi rw’Ikinahuwatili (Guerrero). Itorero rya mbere rikoresha urwo rurimi ryashinzwe mu mwaka 1987. Uyu munsi, mu gihugu hose hari abavandimwe na bashiki bacu bagera kuri 1.216 bari mu matorero 37 n’amatsinda 2 akoresha ururimi rw’Ikinahuwatili (Guerrero).