3 NYAKANGA 2023
AMAKURU YO KU ISI HOSE
Umushinga w’icyicaro gikuru uri i Ramapo
Twabonye icyemezo cy’ingenzi kitwemerera gukomeza umushinga w’ubwubatsi uri i Ramapo
Ku itariki ya 28 Kamena 2023, umushinga w’ubwubatsi uri i Ramapo muri New York muri Amerika, wahawe icyangombwa cy’ingenzi kugira ngo ukomeze. Abayobozi bose b’ibiro bishinzwe imiturire mu mujyi wa Ramapo bemeye igishushanyo mbonera cy’uwo mushinga. Nubwo hari ibindi bintu dukeneye kurangiza, icyi cyangombwa kitwemerera gukomeza uyu mushinga.
Biratangaje kuba igihe bari mu nama mu biro bishinzwe imiturire, nta muturage wo muri ako gace cyangwa umuyobozi wagaragaje impungenge ku mushinga wacu. Umuvandimwe Keith Cady, uri muri Komite Ishinzwe Ubwubatsi bw’uyu mushinga, yaravuze ati: “Twamaze amezi menshi dutegura uko tuzasobanura igishushanyo mbonera cyacu kandi dukora uko dushoboye ngo twuzuze ibisabwa. Intego yacu yari ukugisobanura neza ku buryo bari guhita bacyemera.” Abayobozi bishimiye ibyo twakoze byose kandi barabyemera, nta na kimwe bigeze bashidikanyaho. Umuvandimwe David Soto, uri muri Komite Ishinzwe Ubwubatsi bw’uyu mushinga, yaravuze ati: “Ibyo biganiro n’imyanzuro yafatiwemo byamaze igihe kitageze ku isaha. Dushimira abakora mu biro bishinzwe imiturire kuko bakora neza, bagakorana umwete kandi tukaba twarakoranye neza. Dutegerezanyije amatsiko igihe tuzongera gukorana n’uru rwego rushinzwe imiturire.”
Icyangombwa duherutse kubona kitwemerera gukora indi mirimo yo kuri uyu mushinga w’i Ramapo. Umuvandimwe Cady, yaravuze ati: “Igihe tuzaba turangije kuvana ibiti twatemye mu kibanza, ba rwiyemezamirimo bazaba bashobora guhita batangira imirimo yo gutunganya ikibanza. Ibyo nibimara kurangira, tuzakenera abavolonteri benshi mu mpera z’umwaka utaha.Twese uko twari aho, twarishimye cyane igihe twumvaga abayobozi b’ibiro bishinzwe imiturire bose bemera kuduha icyemezo kitwemerera gutangira imirimo.”
Abagize umuryango mpuzamahanga w’abavandimwe, bashimira cyane Yehova kubera iki cyemezo twabonye. Dusenga dusaba ko Yehova yakomeza guha imigisha abantu bose bagira uruhare muri uyu mushinga, mu gihe bakomeza ‘gushyira hamwe, bitegura gukora uwo murimo mwiza.’—Nehemiya 2:18.