28 UKUBOZA 2022
AMAKURU YO KU ISI HOSE
Urubuga rwa JW.ORG rumaze imyaka itari mike—Igice cya 1
Ibitabo by’imfashanyigisho na za videwo biboneka mu rwego rwa elegitoronike
Nk’uko byavuzwe mu yindi ngingo, mu mwaka wa 2022 hari hashize imyaka 25 Abahamya ba Yehova bakoresha urubuga rwemewe rwo kuri interineti. Icyakora ku itariki ya 27 Kanama 2012, ni bwo hari huzuye imyaka icumi hasohotse urubuga rwa jw.org ruvuguruye. Iyi ngingo igizwe n’ibice bitatu bizagenda bikurikirana, izatwereka uko urubuga rwa jw.org rwavuguruwe rwagiye rugirira akamaro abantu babarirwa muri za miliyoni bo hirya no hino ku isi.
Videwo: Mu ikoraniro ry’iminsi itatu ryo mu mwaka wa 2012, hasohotse ibice bibiri bya mbere bya videwo z’uruhererekane zifite umutwe uvuga ngo: “Ba incuti ya Yehova.” Iyo videwo yasohotse kuri DVD. Icyakora abantu bake ni bo bazikoreshaga kandi gukora DVD byarahendaga. Icyakora igihe urubuga rwa jw.org rwari rumaze kuvugururwa mu mpeshyi ya 2012, rwabaye uburyo bwiza bwo gukwirakwiza za videwo. Ubwo rero muri Mutarama 2013, iyindi videwo yo muri videwo z’uruhererekane ya Ba incuti ya Yehova, ifite umutwe uvuga ngo: “Jya usenga buri gihe” yasohotse ku rubuga rwa jw.org. Kuva icyo gihe, videwo zirenga 40, abenshi bakunze kwita videwo za Kalebu zagiye zisohoka kuri urwo rubuga.
Nanone mu mwaka wa 2013 kuri urwo rubuga hasohotse videwo ifite umutwe uvuga ngo: “Kuki ukwiriye kwiga Bibiliya? Iyo videwo yabaye igikoresho cy’ingenzi mu murimo wo kubwiriza kandi ubu iri mu byo dukoresha mu murimo. Kuva icyo gihe, gukoresha urubuga rwa jw.org twerekana cyangwa dutanga videwo byabaye kimwe mu bigize umurimo wo kubwiriza. Urugero, muri Kanama 2014, habaye gahunda yihariye yo gutanga Inkuru y’Ubwami yamamaza urubuga rwa jw.org. Icyo gihe videwo zirenga miliyoni cumi n’eshanu zavanywe kuri urwo rubuga cyangwa zirarebwa.
Umwe mu bavandimwe bakoze urubuga rwa jw.org, yaravuze ati: “Kubona ukuntu Yehova yagiye adutegurira ibintu byo gukoresha mu gihe kiri imbere bikomeza ukwizera kwacu. Igihe twakoraga uru rubuga kugira ngo rujye rukoreshwa mu gukwirakwiza videwo ntitwari tuzi ko ubwo buryo bushya bwari kuzagira akamaro mu rugero rungana rutya.” Urugero, mu kwezi ku Kwakira 2014 ni bwo Televiziyo ya JW yatangiye kandi muri uko kwezi konyine abantu bavanyeho videwo zigera kuri miliyoni 37. Mu mwaka wa 2020, igihe icyorezo cya COVID-19 cyatangiraga, umubare wa videwo zakurwaga ku rubuga rwa jw.org wongeye kwiyongera cyane. Kugeza mu mwaka wa 2022, buri kwezi ku rubuga rwa jw.org abantu bavanaho videwo zirenga miliyoni 260.
Ibitabo bya elegitoronike: Mu myaka ya vuba aha, abantu batangiye gukunda gusoma ibitabo bya elegitoronike kurusha ibicapye. Kuva urubuga rwa jw.org rwavugururwa mu mwaka wa 2012, abarukoresha bashobora gusomera amagazeti kuri interineti mbere y’uko acapye aboneka. Nanone imirimo ikorwa kugira ngo haboneka inyandiko za elegitoronike ku rubuga rwacu, yatumye mu mwaka 2013 tubasha no gutangiza porogaramu ya JW Library. Iyo porogaramu yuzuzanya n’urubuga kandi ni igikoresho cyiza umuntu yakoresha asoma kandi aniyigisha.
Ubusanzwe ibitabo byasohokaga mu makoraniro y’iminsi itatu byashoboraga kuboneka ku rubuga cyangwa kuri porogaramu ya JW Library, mu ntangiro z’umwaka ukurikiyeho. Ariko mu ikoraniro ry’iminsi itatu ryo mu mwaka wa 2015, abateranye bashimishijwe no kumenya ko bashoboraga guhita bavana ku rubuga cyangwa kuri porogaramu ya JW Library, ibyasohotse mu ikoraniro. Muri byo harimo: Igitabo Yesu ni inzira, ukuri n’ubuzima n’agatabo Garukira Yehova hamwe na videwo ivuga ngo: “Urukundo nyakuri ni iki?” Mu mwaka wakurikiyeho, mu kiganiro cya Televiziyo ya JW cyasohotse muri Gicurasi 2016, umuvandimwe Anthony Morris wo mu Nteko Nyobozi, yatangaje ko hasohotse agatabo Ibibazo 10 urubyiruko rwibaza n’ibisubizo byabyo kandi ko abantu bashobora guhita bakavanaho. Icyo gihe bwari ubwa mbere igitabo gisohotse kigahita kigezwa ku bavandimwe na bashiki bacu bo hirya no hino ku isi.
Umuryango wa Yehova wagiye ukoresha ikoranabuhanga mu kubwiriza ubutumwa bwiza no kwita ku muryango w’abavandimwe. Twishimira kubona uburyo urubuga rwa jw.org rwagiye rukoreshwa mu gutanga “ibyokurya mu gihe gikwiriye.”—Matayo 24:45.
Videwo zivanwaho buri kwezi
Abantu basura urubuga buri munsi
Muri Mutarama 2013, hasohotse videwo yitwa Jya usenga buri gihe
Mu Kwakira 2013, hasohotse porogaramu ya JW Library
Muri Kanama 2014, ku isi hose habaye gahunda yo gutanga inkuru y’Ubwami imenyekanisha urubuga rwa jw.org
Mu Kwakira 2014, hatangiye Televiziyo ya JW
Gicurasi 2015, ibyasohotse mu ikoraniro byatangiye gusohoka kuri interineti
Gicurasi 2016, hasohotse agatabo Ibibazo 10 urubyiruko rwibaza n’ibisubizo byabyo