Soma ibirimo

Ifoto y’abari bafatanyije urubanza na Gabunia

24 UKWAKIRA 2017
JEWORUJIYA

Urukiko rw’u Burayi rwarenganuye Abahamya ba Yehova bo muri Jeworujiya

Urukiko rw’u Burayi rwarenganuye Abahamya ba Yehova bo muri Jeworujiya

Ku itariki ya 12 Ukwakira 2017, Urukiko rw’u Burayi Ruharanira Uburenganzira bw’Ikiremwamuntu rwemeranyije na Repubulika ya Jeworujiya ko yavukije Abahamya ba Yehova uburenganzira bwabo. Mu rubunza Gabunia n’abandi baburanye na Jeworujiya, guverinoma y’icyo gihugu yemeye guha indishyi z’akababaro buri wese mu barenganyijwe, bitewe n’uko yabavukije uburenganzira bwabo mu by’idini nk’uko bishimangirwa n’ingingo ya 9 n’iya 14 mu Masezerano y’Ibihugu by’i Burayi Arengera Uburenganzira bw’Ikiremwamuntu. Izo ndishyi zingana n’amafaranga asaga 800.000 y’Amanyarwanda kuri buri wese.

Muri Nzeri 2005, Abahamya ba Yehova icumi bagejeje ikirego cyabo ku Rukiko rw’u Burayi Ruharanira Uburenganzira bw’Ikiremwamuntu kubera ibitero bine bagabweho n’udutsiko tw’intagondwa z’Aborutodogisi. Ibyo bitero ni bimwe mu byari bishyigikiwe na guverinoma muri gahunda yayo yo gutoteza Abahamya ba Yehova yahereye mu kwezi k’Ukwakira 1999 ikageza mu Gushyingo 2003. Kuba abashinzwe umutekano barifatanyije muri ibyo bikorwa by’urugomo cyangwa ntibarinde abahohoterwaga, bigaragaza ko harimo ubufatanyacyaha.

Mbere y’urubanza rwa Gabunia, Urukiko rw’u Burayi Ruharanira Uburenganzira bw’Ikiremwamuntu rwanenze Jeworujiya inshuro eshatu zose. Izo nshuro zose, urwo rukiko rwagaragazaga ko guverinoma y’icyo gihugu yananiwe kubahiriza uburenganzira bw’Abahamya ba Yehova, ngo ibarinde urugomo bakorerwaga muri icyo gihe cyose. Nanone urwo rukiko rwavuze ko kuba inzego zishinzwe umutekano nta cyo zakoze, “bituma sosiyete siviri ibona impamvu zumvikana zituma yumva ko abayobozi bari bafatanyije n’abanyarugomo.” Urwo rukiko rwanavuze ko “abayobozi ba Jeworujiya bimakaje umuco wo kudahana, bigatiza umurindi abandi bantu maze bakagaba ibitero ku Bahamya ba Yehova hirya no hino mu gihugu.” Byongeye kandi urwo rukiko rwasanze inzego z’ubutabera z’icyo gihugu “zararebereye ibikorwa by’urugomo byakorewe abarega” kandi ko inkiko zaho zagaragaje “kubogama no guca hejuru” mu mikirize y’izo manza.

Igihe Jeworujiya yiyemereraga ko yavukije Abahamya uburenganzira bahabwa n’amasezerano arengera ikiremwamuntu, hari undi mwanzuro wa kane itagize icyo ivugaho. Ubu Abahamya ba Yehova bo muri Jeworujiya ntibakigabwaho ibitero n’udutsiko tw’abanyarugomo cyangwa ngo batotezwe na leta. Bafite umudendezo wo gukorera Imana