Kirigizisitani
Abahamya ba Yehova muri Kirigizisitani
-
Abahamya ba Yehova:—5,167
-
Amatorero:—86
-
Abateranye ku Rwibutso rw’urupfu rwa Kristo ruba buri mwaka:—10,146
-
Ikigereranyo cy’Umuhamya wa Yehova ku baturage:—1 kuri 1,387
-
Abaturage:—7,038,000
Ese abantu bakorewe ibikorwa by’agahomamunwa na polisi yo mu mugi wa Osh bazarenganurwa?
Abahamya ba Yehova biyambaje ibiro by’Umushinjacyaha Mukuru basaba ko byagira icyo bikora, bigafatira ibyemezo ababakoreye ibyo bikorwa by’agahomamunwa
Urukiko rwo muri Kirigizisitani rwagize abere abagore babiri bari barashinjwe ibinyoma
Urukiko rw’Intara ya Osh rwemeje ko Oksana Koriakina na Nadezhda Sergienko ari abere kandi ruhita rutegeka ko bareka gufungishwa ijisho.
Umudendezo wo mu rwego rw’idini uracyari ikibazo muri Kirigizisitani
Ku itariki ya 24 Ukuboza 2014, Urukiko rw’Ikirenga rwahaye abaturage bose ba Kirigizisitani, harimo n’Abahamya ba Yehova, uburenganzira bwo kubwira abandi ibyo bizera. Ese Abahamya bo mu majyepfo y’icyo gihugu na bo bazahabwa ubwo burenganzira?
Urukiko rw’Ikirenga rwa Kirigizisitani rwahaye Abahamya ba Yehova umudendezo wo mu rwego rw’idini
Ku itariki ya 4 Nzeri 2014 Repubulika ya Kirigizisitani yemeye gukurikiza amasezerano mpuzamahanga arengera uburenganzira bw’ikiremwamuntu, maze yemera ko Abahamya bakorera umurimo wabo mu gihugu cyose cya Kirigizisitani.