Soma ibirimo

KIRIGIZISITANI

Icyo twavuga kuri Kirigizisitani

Icyo twavuga kuri Kirigizisitani

Abahamya ba Yehova batangiye gukorera umurimo muri Kirigizisitani kuva mu mwaka wa 1956, ariko babonye ubuzima gatozi mu mwaka wa 1998. Nubwo bagiye batotezwa cyane mu gihe cyashize, ubu bishimira ko uburenganzira bwabo bwubahirizwa.

Mu kwezi k’Ugushyingo 2013, Urugereko rw’Urukiko rw’Ikirenga Rushinzwe Kurinda Iremezo ry’Itegeko Nshinga, rwemeje ko itegeko ryo muri Kirigizisitani rishyiraho imirimo isimbura iya gisirikare ridahuje n’itegeko nshinga, kandi ko leta yabasabye kurihindura. Inkiko zo muri Kirigizisitani zahise zishyira mu bikorwa uwo mwanzuro kandi kuva mu ntangiriro z’umwaka wa 2014, abasore b’Abahamya ntibongeye gufungwa bazira ko banze kujya mu gisirikare. Ku itariki ya 29 Kamena 2015, Kirigizisitani yahinduye itegeko rigenga imirimo ya gisirikare kugira ngo abantu umutimanama wabo utemerera kujya mu gisirikare bajye bakora imirimo ya gisiviri ariko itayoborwa n’igisirikare.

Muri Nzeri 2014, Urugereko rw’Urukiko rw’Ikirenga Rushinzwe Kurinda Iremezo ry’Itegeko Nshinga, rwashyigikiye Abahamya ba Yehova kandi rushyigikira n’umudendezo mu by’idini, maze ruvuga ko ingingo ziri mu itegeko ryo mu mwaka wa 2008 rigenga amadini zidahuje n’itegeko nshinga. Icyakora Komite y’Igihugu Ishinzwe iby’Amadini yanze gukurikiza umwanzuro w’urwo rukiko, maze yanga guha ubuzima gatozi imiryango yo mu rwego rw’idini ikoreshwa n’Abahamya ikorera mu magepfo y’igihugu. Ibyo byatumye abayobozi bamwe na bamwe babona ko umurimo Abahamya ba Yehova bakora utemewe n’amategeko. Icyakora iyo Abahamya babonye uburyo bwo kuvugana n’abayobozi bakabasobanurira neza umurimo wacu, bituma babona uko bateranira hamwe kandi bakabwira abandi ibyo bizera nta nkomyi. Abahamya bizeye ko leta izashyira mu bikorwa uwo mwanzuro w’Urugereko rw’Urukiko rw’Ikirenga Rushinzwe Kurinda Iremezo ry’Itegeko Nshinga, maze igaha ubuzima gatozi imiryango yo mu rwego rw’idini y’Abahamya ba Yehova ikorera mu magepfo y’igihugu.