29 KANAMA 2023
KOLOMBIYA
Hasohotse Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’isi nshya bw’Ibyanditswe by’ikigiriki bya gikristo mu rurimi rw’Ikiwayunayiki
Ku itariki ya 18 Kanama 2023, umuvandimwe Giacomo Maffei wo muri Komite y’Ibiro by’Ishami byo muri Kolombiya, yatangaje ko hasohotse Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’isi nshya bw’Ibyanditswe by’ikigiriki bya gikristo mu rurimi rw’Ikiwayunayiki. Iyo Bibiliya yasohotse mu ikoraniro ry’iminsi itatu rifite umutwe uvuga ngo: “Mukomeze kwihangana,” ryabereye mu gace ka Maicao, La Guajira, muri Kolombiya. Hari hateranye abantu 265. Iyo Bibiliya yasohotse mu buryo bwa elegitoronike. Bibiliya zicapye zizatangira kugera mu matorero mu ntangiriro z’umwaka wa 2024.
Ikiwayunayiki ni ururimi ruvugwa n’abantu barenga 700.000 bitwa Abawayu. Abenshi batuye mu gace ka La Guajira muri Kolombiya no muri leta ya Zulia iri mu majyaruguru ya Venezuwela. Abahamya ba Yehova batangiye guhindura ibitabo mu rurimi rw’Ikiwayunayiki mu mwaka 1998. Ibiro byitaruye by’ubuhinduzi biri mu mujyi wa Riohacha, akaba ari wo mujyi mukuru wo mu gace ka La Guajira. Muri Venezuwela no muri Kolombiya, hari ababwiriza 445 bari mu matorero 17 n’amatsinda 4 bikoresha ururimi rw’Ikiwayunayiki.
Hari umuvandimwe wavuze ukuntu yishimira cyane kuba iyi Bibiliya yarabonetse mu rurimi rwe, agira ati: “Kuba twarabonye Bibiliya ihuje n’ukuri mu rurimi rw’Ikiwayunayiki ni impano ihebuje cyane igaragaza ubuntu butagereranywa bwa Data wo mu ijuru.” Undi muvandimwe nawe yaravuze ati: “Nzi neza ko iyi Bibiliya izafasha abayisoma kurushaho kuba incuti za Yehova no kurushaho kumwiringira.”
Ntidushidikanya ko iyi Bibiliya izatuma abavandimwe na bashiki bacu bavuga Ikiwayunayiki bishima cyane kandi bagafasha abantu benshi uko bishoboka kumenya Imana.—Matayo 5:3.