23 MUTARAMA 2019
KOREYA Y’EPFO
“Bagizwe abere”
Ni ubwa mbere mu mateka ya Koreya y’Epfo urukiko rugira abere abantu batajya mu gisirikare kubera umutimanama wabo
Ni ubwa mbere mu mateka ya Koreya y’Epfo, abavoka ba leta basaba urukiko rw’ubujurire kugira abere Abahamya batanu. Urukiko rwahise rubahanaguraho icyaha. Ibyo byatumye imyanzuro yari yarafashwe n’inkiko zo hasi iseswa kandi abo Bahamya bahanagurwaho icyaha cyo kwanga kujya mu gisirikare.
Uwo mwanzuro w’uko abo Bahamya bahanaguweho icyaha watangajwe ku itariki ya 14 Ukuboza 2018. Nanone uwo mwanzuro uzatuma izindi manza ziregwamo Abahamya barenga 900, zikiri mu nkiko zo hasi zo muri Koreya, ziseswa. Abo Bahamya bagizwe abere bategereje ko leta ishyiraho gahunda yo gukora imirimo ya gisiviri isimbura iya gisirikare.
Urwo rukiko rw’ubujurire rwafashe umwanzuro rushingiye ku yindi myanzuro yari yarafashwe n’Urukiko Rushinzwe Kurinda Iremezo ry’Itegeko Nshinga rwo muri Koreya n’Urukiko rw’Ikirenga mu mwaka wa 2018. Uwo mwanzuro ni wo yakuyeho irindi tegeko ryari rimaze imyaka 65 rikurikizwa, kuko ryo ryatumaga abavandimwe banga kujya mu gisirikare bitewe n’umutimanama wabo bafungwa nubwo babaga bafite impamvu zumvikana zishingiye ku myizerere y’idini ryabo.
Imyanzuro yafashwe n’izo nkiko zombi yashimangiye ko buri wese afite uburenganzira bwo kujya mu gisirikare cyangwa ntakigemo bitewe n’umutimanama we. Nanone uwo mwanzuro washimishije indi miryango iharanira uburenganzira bw’ikiremwamuntu. Komisiyo y’Igihugu Iharanira Uburenganzira bw’Ikiremwamuntu yo muri Koreya yagize iti: “Umwanzuro wafashwe n’Urukiko rw’Ikirenga watumye abantu umutimanama utemerera kujya mu gisirikare badakomeza guhanwa nk’aho ari abagizi ba nabi. Kuva mu mwaka wa 1950, Abahamya bagera ku 20.000 umutimanama utemerera kujya mu gisirikare baratotejwe kandi bagirirwa nabi. Dushimiye cyane abo bantu bose bemeye kurenganywa kandi turashimira n’abagize imiryango yabo kubera ko bakomeje kwihangana.”
Kugeza ubu abantu banga kujya mu gisirikare bitewe n’umutimanama wabo, basabwa kugaragaza impamvu ifatika kandi yumvikana neza ishingiye ku myizerere yabo ituma batabikora. Abacamanza basabwe kugenzura neza bakamenya niba koko umuntu wanze kujya mu gisirikare, aba abitewe n’imyizerere ye. Urukiko rw’Ikirenga rwaravuze ruti: “Imibereho yose y’umuntu wanga kujya mu gisirikare . . . igomba kuba igaragaza ko akomeye ku myizerere ye.” Ubwo rero iyo abavandimwe bacu bageze imbere y’abacamanza barimo basubiza ibibazo bababaza, baboneraho uburyo bwo kubabwira imyizerere yabo, ituma banga kujya mu ntambara cyangwa gukora indi mirimo ya gisirikare.—1 Petero 3:15.
Hashize imyaka irenga 60 Abahamya ba Yehova bo muri Koreya bafungwa bazira ko banga kujya mu gisirikare bitewe n’imyizerere yabo. Ibyababayeho bigaragaza ko Abakristo batagomba kwivanga muri poritiki kandi ko bagomba kumvira itegeko rya kabiri rikomeye kuruta ayandi, rivuga ko tugomba ‘gukunda bagenzi bacu nk’uko twikunda.’—Matayo 22:39.