Soma ibirimo

12 UKUBOZA 2014
KOREYA Y’EPFO

Amakoraniro mpuzamahanga: Abahamya basohoye Bibiliya mu ikoraniro ryabereye i Séoul

Amakoraniro mpuzamahanga: Abahamya basohoye Bibiliya mu ikoraniro ryabereye i Séoul

David Splane wo mu Nteko Nyobozi atangaza ko hasohotse BibiliyaUbuhinduzi bw’isi nshya ivuguruye iri mu rurimi rw’igikoreya.

SÉOUL—Mu ikoraniro mpuzamahanga ryabereye i Séoul muri Koreya ryari rifite umutwe uvuga ngo “Mukomeze mushake mbere na mbere Ubwami bw’Imana,” Abahamya ba Yehova batangaje ko hasohotse BibiliyaUbuhinduzi bw’isi nshya ivuguruye, iri mu rurimi rw’igikoreya. Ayo makoraniro yabaye ku itariki ya 6-8 Nzeri 2014, abera muri sitade y’igikombe cy’isi y’i Séoul. Abari aho bose uko bari 56.867 n’abandi 59.091 bakurikiranaga iryo koraniro bari i Busan, Daejeon, Gwangju, Jeju, Suwon n’i Yeosu, bahawe Bibiliya ku buntu. Joon-yeong Choi, umwe mu bari bahateraniye yaravuze ati “ikintu kitazibagirana cyabaye muri iri koraniro ni ukubona hasohoka Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’isi nshya ivuguruye.”

Abantu basaga 56.000 bari bateraniye muri sitade bishimiye iryo koraniro ryari rishingiye kuri Bibiliya.

Abahamya baturutse muri Kanada, Finilande, Filipine, Leta Zunze Ubumwe za Amerika no muri Polonye bagiye muri iryo koraniro ryabereye i Séoul. Dae-il Hong, umuvugizi w’Abahamya ba Yehova muri Koreya yaravuze ati “twakoresheje imbaraga nyinshi dutegura iri koraniro rishishikaje kandi ryari rigamije kwigisha abantu, kandi rwose ryagenze neza kurusha uko twabitekerezaga. Twaheshejwe ishema no kwakira iryo koraniro ryihariye.”

Ibibumbano bikoze mu ishusho ya Bibiliya byari bitatse mu kibuga.

Abari bateraniye muri iyo sitade batangajwe cyane no kubona ko ibibumbano binini cyane bikoze mu ishusho ya Bibiliya byari bitatse mu kibuga, burya byari pisine zo kubatirizamo. I Séoul habatirijwe abantu 630, naho mu bakurikiranaga iryo koraniro bari mu tundi duce, habatizwa abantu 596, bityo ababatijwe bose hamwe baba 1.226.

Ibibumbano bikoze mu ishusho ya Bibiliya ni byo abantu babatirijwemo.

Ushinzwe amakuru:

Ku rwego mpuzamahanga: J. R. Brown, wo mu rwego rushinzwe amakuru, tel. +1 718 560 5000

Muri Repubulika ya Koreya: Dae-il Hong, tel. +82 31 690 0033