13 NYAKANGA 2018
KOREYA Y’EPFO
Muri Koreya y’Epfo abantu umutimanama utemerera kujya mu gisirikare bararenganuwe
Hashize imyaka igera kuri 65 abasore bo muri Koreya y’Epfo bafungwa bazira ko umutimanama wabo utabemerera kujya mu gisirikare. Icyakora, ku wa Kane tariki ya 28 Kamena 2018, Urukiko Rushinzwe Kurinda Iremezo ry’Itegekonshinga rwafashe umwanzuro w’uko ingingo ya 5 yo mu itegeko rigenga imirimo ya gisirikare, igika cyayo cya 1, inyuranyije n’itegekonshinga, kubera ko idateganya imirimo ya gisiviri isimbura iya gisirikare.
Itsinda rigizwe n’abacamanza ikenda rikuriwe na Justice Lee Jin-sung, ryatoye uwo mwanzuro. Ibyo bizatuma icyo gihugu gikurikiza amategeko mpuzamahanga kandi cyubahirize uburenganzira bwo kuyoborwa n’umutimanama, kuvuga icyo utekereza no guhitamo idini ushaka.
Buri mwaka Koreya y’Epfo yagiye ifunga abantu umutimanama utemerera kujya mu gisirikare baruta abafungwa mu bindi bihugu byose ubateranyije. Buri mwaka, muri Koreya y’Epfo Abahamya bari hagati ya 500 na 600 barafungwaga. Iyo bafungurwaga, gukomeza ubuzima bwo hanze byarabagoraga kandi kubona akazi bikabagora kubera icyasha batewe n’uko bigeze gufungwa.
Guhera mu mwaka wa 2011, hari Abahamya batanze ikirego mu Rukiko Rushinzwe Kurinda Iremezo ry’Itegekonshinga kubera ko iyo bangaga kujya mu gisirikare bahitaga bafungwa. Mu mwaka wa 2012, abacamanza batishimiraga guhana abantu banga kujya mu gisirikare bitewe n’imyizerere yabo, bafashe umwanzuro wo gushyikiriza ikibazo cyabo urwo rukiko kugira ngo rwongere rusuzume itegeko rigenga imirimo ya gisirikare.
Urukiko Rushinzwe Kurinda Iremezo ry’Itegekonshinga rushinzwe gusuzuma niba itegeko runaka rihuje n’Itegekonshinga. Nyuma y’uko mu mwaka wa 2004 na 2011 urwo rukiko rukomeje gushyigikira iryo tegeko, amaherezo rwaje kubona ko rikwiriye guhinduka. Urwo rukiko rwategetse leta ya Koreya y’Epfo gusubiramo iryo tegeko, rikongerwamo ingingo iteganya imirimo ya gisiviri isimbura iya gisirikare, guhera mu mpera z’umwaka wa 2019. Iyo mirimo ikubiyemo nko gukora kwa muganga cyangwa indi mirimo ifitiye akamaro abaturage ariko idafitanye isano n’igisirikare.
Umuvugizi w’Abahamya ba Yehova bo muri Koreya witwa Hong Dae-il yagaragaje ko uwo mwanzuro ufite akamaro cyane. Yagize ati: “Urukiko Rushinzwe Kurinda Iremezo ry’Itegekonshinga akaba ari rwo rukiko rukomeye mu gihugu rurengera uburenganzira bw’ikiremwamuntu, rwategetse leta gukemura icyo kibazo. Abahamya biteguye gufasha abaturage bagenzi babo igihe bazaba bakora imirimo ya gisiviri isimbura iya gisirikare itabangamira umutimanama wabo, kandi ihuje n’amategeko mpuzamahanga.”
Hari n’ibindi bibazo bitarakemurwa, hakubiyemo ikibazo cy’Abahamya bagera ku 192 bafunzwe bazira kwanga kujya mu gisirikare n’izindi manza zigera kuri 900 zikiri mu nkiko zitandukanye zo mu gihugu.
Uwo mwanzuro utazibagirana Urukiko Rushinzwe Kurinda Iremezo ry’Itegekonshinga rwafashe, uzatuma Urukiko rw’Ikirenga ruca neza imanza z’abantu umutimanama utemerera kujya mu gisirikare. Nanone birashoboka ko uwo mwanzuro uzajya ushingirwaho mu guca izindi manza.
Biteganyijwe ko ku itariki ya 30 Kanama 2018 Urukiko rw’Ikirenga ruziga kuri icyo kibazo maze nyuma yaho rugafata umwanzuro. Azaba ari inshuro ya mbere nyuma y’imyaka 14 abacamanza bose bo mu Rukiko rw’Ikirenga bazaba basuzuma ikibazo cy’abantu umutimanama utemerera kujya mu gisirikare.
Hagati aho Inteko Nshingamategeko yo muri Koreya yatangiye kuvugurura itegeko rigenga imirimo ya gisirikare.
Umuvandimwe Mark Sanderson wo mu Nteko Nyobozi yagize ati: “Dutegerezanyije amatsiko umwanzuro Urukiko rw’Ikirenga ruzafata. Abavandimwe bacu bo muri Koreya bemeye guhara uburenganzira bwabo kubera ko bazi ko bishimisha iyo ‘umuntu afite umutimanama ukeye imbere y’Imana akihanganira ibintu bibabaje kandi akemera kubabara arengana’ (1 Petero 2:19). Twishimiye ko urukiko rwageze aho rukemera ko abavandimwe bacu barenganyijwe kandi bagakomeza gushikama ku myizerere yabo.”