17 UKWAKIRA 2024
LETA ZUNZE UBUMWE ZA AMERIKA
Inkubi y’umuyaga yiswe Milton yibasiye Leta ya Folorida muri Amerika
Ku itariki ya 9 Ukwakira 2024, inkubi y’umuyaga yiswe Milton yibasiye agace ka Gulf Coast muri Leta ya Folorida ho muri Amerika kandi yangije byinshi mu duce dutandukanye two muri iyo leta. Iyo nkubi y’umuyaga yaje hadashize n’ibyumweru bibiri habaye inkubi y’umuyaga yitwa Helene kandi na yo yari yateje imyuzure kandi yangiza byinshi. Iyo nkubi y’umuyaga yiswe Milton yateje umuyaga wari uri ku muvuduko w’ibirometero 289 mu isaha. Utundi duce twagezwemo n’imvura nyinshi cyane ku buryo imivumba yayo yazamukaga ikagera muri metero 3 kandi yateje imyuzure myinshi.
Nanone kandi inkubi y’umuyaga ya Milton yasenye ibintu byinshi, inateza indi miyaga igera nko kuri 38 muri Leta ya Folorida hagati ndetse no mu majyepho yayo. Abantu bagera hafi ku 80.000 ntibafite umuriro w’amashanyarazi kandi ugereranyije yahitanye abagera kuri 24.
Ingaruka byagize ku bavandimwe na bashiki bacu
Nta n’umwe mu bavandimwe cyangwa bashiki bacu wapfuye
Ababwiriza 2 barakomeretse cyane
Ababwiriza 4 barakomeretse bidakabije
Ababwiriza 9.949 bavanywe mu byabo
Amazu 16 yarasenyutse
Amazu 235 yarasenyutse bikabije
Amazu 1.398 yarasenyutse bidakabije
Inzu y’Ubwami 1 yarangiritse bidakabije
Amazu y’Ubwami 30 yabuze umuriro w’amashanyarazi kandi ubu ntari gukoreshwa
Ibikorwa by’ubutabazi
Iminsi ibiri mbere y’uko iyo nkubi y’umuyaga iba, ibiro by’ishami byo muri Amerika byoherereje ibaruwa amatorero arenga 800. Iyo baruwa yatangaga amakuru ku birebana n’aho inkubi y’umuyaga izanyura, kugira ngo abahatuye bashaka guhunga bahunge hakiri kare
Abagenzuzi basura amatorero n’abasaza bo muri ako gace barimo guhumuriza abavandimwe na bashiki bacu bahuye n’inkubi y’umuyaga ya Helene n’iya Milton kandi bakabaha imfashanyo
Hashyizweho Komite Zishinzwe Ubutabazi 3 kugira ngo zihagararire imirimo yo gutabara abahuye n’izo nkubi z’umuyaga
Abahamya ba Yehova bo muri Leta ya Jeworujiya no muri Karolina y’Epfo bacumbikiye abavandimwe na bashiki bacu bavanywe mu byabo kubera ibyo biza
Twese abagize umuryango w’abavandimwe wo ku isi hose dusenga dusaba ko Yehova yakomeza kubera ‘ubuhungiro n’ubwugamo’ abantu bose bahuye n’inkubi z’imiyaga ziteye ubwoba ziherutse kuba.—Yesaya 4:6.