Soma ibirimo

Inkongi y’umuriro yibasiye ishyamba ryo mu gace ka Jennings Creek kari mu majyaruguru y’uburengerazuba bwa Beteli y’i Warwick

14 UGUSHYINGO 2024
LETA ZUNZE UBUMWE ZA AMERIKA

Ishyamba riri hafi y’Icyicaro Gikuru cy’Abahamya ba Yehova kiri i New York muri Amerika ryarahiye

Ishyamba riri hafi y’Icyicaro Gikuru cy’Abahamya ba Yehova kiri i New York muri Amerika ryarahiye

Ku itariki ya 9 Ugushyingo 2024, ishyamba riri ku birometero bibiri mu majyaruguru y’uburengerazuba bw’Icyicaro Gikuru cy’Abahamya ba Yehova kiri i Warwick muri Leta ya New York muri Amerika ryafashwe n’inkongi y’umuriro. Uwo muriro nubwo wagiye ugenda gahoro gahoro, watwitse ahantu hareshya na hegitari 2.000. Abayobozi bo muri ako gace bavuze ko uwo umuriro uzakomeza kugeza igihe imvura izagwira.

Kugeza ubu nta ngaruka zari zagera ku nyubako za Beteli, yaba ari izi i Warwick, iziri kubakwa i Ramapo na sitidiyo ya televiziyo yacu ziri i Tuxedo Park. Icyakora, abavandimwe bakomeje kuba maso kandi barimo baragira icyo bakora kugira ngo bakomeze kurinda inyubako z’umuryango wa Beteli (Imigani 22:3). Umuvandimwe Luke Saladino, uri muri Komite y’Ibiro by’Ishami bya Amerika yaravuze ati: “Iyo nkongi y’umuriro ikimara kuba, twahise dushyiraho abavandimwe na bashiki bacu, kugira ngo bakore izamu amasaha 24 kuri 24 bacunganwa n’iyo nkongi y’umuriro. Hashyizweho ikipe itanga ubutabazi bwihuse kugira ngo ikore isuku ikuraho amababi yahungutse, ivomerera ibiti biri ku gisenge kandi ifate n’izindi ngamba zo kurinda inyubako za Beteli. Nanone twateye inkunga abagize umuryango wa Beteli y’i Warwick ko bagomba gushyira hafi udukapu twabo two guhungana kandi bakaba biteguye guhunga mu gihe bibaye ngombwa. Igishimishije ni uko bitigeze biba ngombwa ko bahunga.”

Abavandimwe bari kumena amazi ku biti biri mu kibanza cy’i Warwick mu rwego rwo kwirinda inkongi y’umuriro. Agafoto: Indege iri kuvoma amazi mu kiyaga kiri hafi aho, ikaza kuzimya inkongi y’umuriro

Abashinzwe kuzimya umuriro n’ikipe zishinzwe ubutabazi zo hafi aho, barimo barakora ibishoboka byose kugira ngo bakumire uwo muriro. Inzego z’imirimo nyinshi zo kuri Beteli zirimo zirashyiraho imihati kugira ngo zihe ibyokurya, amazi n’ibindi bintu bya ngombwa abari kuzimya umuriro, kugira ngo babereke ko babashimira. Umuvandimwe Saladino yongeyeho ati: “Turashimira cyane aba bagabo n’abagore, bari gukora uko bashoboye kugira ngo baturinde akaga twe n’abaturanyi bacu.”

Dukomeje gusenga Yehova tumusaba ko yaha “ubwenge n’ubushobozi bwo kwiyumvisha ibintu” abagizweho ingaruka n’iyo nkongi y’umuriro.—Imigani 3:21.