Soma ibirimo

14 NZERI 2017
LETA ZUNZE UBUMWE ZA AMERIKA

Abahamya bo muri Amerika bahanganye n’ingaruka z’inkubi y’umuyaga yiswe Harvey

Abahamya bo muri Amerika bahanganye n’ingaruka z’inkubi y’umuyaga yiswe Harvey

NEW YORK—Ku wa Gatanu tariki ya 25 Kanama 2017 inkubi y’umuyaga yiswe Harvey yibasiye umugi wa Rockport wo muri leta ya Tegizasi. Bigeze ku Cyumweru iyo nkubi y’umuyaga yari yagabanyije ubukana, ariko yakomeje kwibasira amagepfo y’uburasirazuba bwa Tegizasi kugeza ku wa Gatatu tariki ya 30 Kanama. Ibiro bikuru by’Abahamya ba Yehova byo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika byabonye raporo y’ukuntu iyo nkubi y’umuyaga yagize ingaruka ku bavandimwe na bashiki bacu.

Abahamya basaga 84.000 batuye mu karere kibasiwe n’iyo nkubi y’umuyaga. Nta Muhamya wari wahitanwa na yo, icyakora hari Abahamya ikenda bakomeretse, abandi batanu bajyanwa mu bitaro. Abahamya 5.566 bavuye mu byabo. Iyo nkubi y’umuyaga yangije bikabije ingo 475 z’Abahamya, izindi 1.182 zirangirika bidakabije.

Abagenzuzi basura amatorero bo muri Austin, Dallas na San Antonio barimo barafasha abari muri komite zishinzwe ubutabazi. Abahamya babarirwa mu magana bo muri iyo migi bacumbikiye bagenzi babo bo muri Houston n’abo mu kigobe cya Tegizasi bavuye mu byabo. Abandi batanze toni 300 z’ibiribwa, amazi n’ibindi abantu bakenera.—Imigani 3:27; Abaheburayo 13:1, 2.

Abagenzuzi basura amatorero bavuga ko amatorero arimo arashyiraho gahunda zo guteranira hamwe no kubwiriza. Abagize komite y’ibiro by’ishami byo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika barimo barategura gahunda yo gusura abagwiririwe n’ibyo byago kugira ngo babahumurize.

Umuvugizi w’Abahamya ba Yehova witwa David A. Semonian yaravuze ati: “Twifatanyije n’abantu bose bagezweho n’ingaruka z’iriya nkubi y’umuyaga kandi dushimira cyane abitangiye kubafasha. Dukomeje kuzirikana mu masengesho abavandimwe na bashiki bacu bari mu duce twibasiwe n’ibyo biza. Nanone turabasaba gukomeza kwiringira ko Yehova abakunda kandi azabafasha.”—Zaburi 55:8, 22; Yesaya 33:2; 40:11.

Ushinzwe amakuru:

David A. Semonian, Ibiro bishinzwe amakuru, +1-845-524-3000