Soma ibirimo

11 NZERI 2017
LETA ZUNZE UBUMWE ZA AMERIKA

Andi makuru y’inkubi y’umuyaga yiswe Irma

Andi makuru y’inkubi y’umuyaga yiswe Irma

Tumaze kubona amakuru mashya y’abavandimwe na bashiki bacu bo mu birwa bya Karayibe no mu magepfo y’uburasirazuba ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika, nyuma y’inkubi y’umuyaga yiswe Irma.

Ikibabaje ni uko hari umuvandimwe ugeze mu za bukuru wo muri leta ya Folorida na mushiki wacu wo muri leta ya Jeworujiya bapfuye igihe bahungaga. Nanone hari abavandimwe babiri bo ku kirwa cya Tortola bakomeretse. Amazu asaga 40 yo mu birwa bya Karayibe yarangiritse cyane, n’abavandimwe bacu bagera kuri 40 bava mu byabo. Abavandimwe nibashobora kugera mu duce twose twibasiwe n’iyo nkubi y’umuyaga, tuzabamenyesha andi makuru.

Dukomeje gusenga dusabira abapfushije ababo n’abandi benshi bibasiwe n’iyo nkubi y’umuyaga. Twiringiye ko Yehova azakomeza kubahumuriza akoresheje itorero rye.—1 Abatesalonike 3:7.

Ushinzwe amakuru:

David A. Semonian, Ibiro Bishinzwe Amakuru, +1-845-524-3000