20 KAMENA 2023
MEGIZIKE
Bibiliya y’ubuhinduzi bw’isi nshya y’ibyanditswe by’Ikigiriki bya Gikristo yasohotse mu rurimi rw’Ikinahuwatili (Central) no mu Gitarasikani
Ku itariki ya 9 Kamena 2023, batangaje ko hasohotse Bibiliya y’ubuhinduzi bw’isi nshya y’ibyanditswe by’Ikigiriki bya Gikristo mu rurimi rw’Ikinahuwatili (Central) no mu Gitarasikani. Izo Bibiliya batangaje ko zasohotse ku munsi wa mbere wikoraniro ry’Iminsi itatu rifite umutwe uvuga ngo: “Mukomeze kwihangana” ryabaye muri izo ndimi. Reka turebe incamake y’ibyabaye icyo gihe.
Ikinahuwatili (Central)
Umuvandimwe Sean Scribner, uri muri Komite y’Ibiro by’Ishami by’Amerika yo Hagati, ni we watangaje ko Bibiliya y’ubuhinduzi bw’isi nshya y’ibyanditswe by’Ikigiriki bya Gikristo yasohotse mu rurimi rw’Ikinahuwatili (Central). Hari hateranye abantu bagera ku 1.474. Ikoraniro ryo mu Kinahuwatili (Central) ryabereye muri leta ya Puebla muri Megizike. Ururimi rw’Ikinahuwatili (Central), ruvugwa n’abaturage bagera ku 500.000, bo muri Megizike, abenshi bakaba batuye muri leta ziherereye mu majyepfo yo hagati y’icyo gihugu.
Abahinduye Bibiliya yo mu rurimi rw’Ikinahuwatili (Central), bagiye bitonda cyane kugira ngo bakoreshe imvugo zoroshye kumva kandi zikoreshwa mu buzima bwa buri munsi. Nanone iyo Bibiliya y’ubuhinduzi bw’isi nshya y’ibyanditswe by’Ikigiriki bya Gikristo yasohotse mu rurimi rw’Ikinahuwatili (Central), irimo ibisobanuro by’amagambo amwe n’amwe yo mu ndimi zifitanye isano n’Ikinahuwatili (Central). Ikiruta byose, izina bwite ry’Imana ari ryo Yehova, bagiye barisubiza mu mwanya waryo.
Igitarasikani
Umuvandimwe Curtis Mills, uri muri Komite y’Ibiro by’Ishami bya Amerika yo Hagati ni we watangaje ko Bibiliya y’ubuhinduzi bw’isi nshya y’ibyanditswe by’Ikigiriki bya Gikristo yasohotse mu rurimi rw’Igitarasikani. Iyo Bibiliya yasohotse mu ikoraniro ry’iminsi itatu ryabereye muri leta ya Michoacan muri Megizike. Iryo koraniro ryajemo abantu bagera kuri 662. Ugereranyije ururimi rw’Igitarasikani ruvugwa n’abaturage bagera ku 175.000 bo muri Megizike n’abagera ku 60.000 bo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Nubwo hari izindi Bibiliya z’ibyanditswe by’Ikigiriki bya Gikristo zari zisanzwe ziri mu Gitarasikani, zikoresha imvugo ya kera kandi itacyumvikana neza. Nanone, usanga hari aho zidahuje n’ukuri. Urugero, hari Bibiliya ihindura amagambo yo muri Yohana 10:30, igira iti: “Njye n’Imana Data ni umwe.” Icyakora, Bibiliya y’ubuhinduzi bw’isi nshya y’ibyanditswe by’Ikigiriki bya Gikristo yasohotse mu rurimi rw’Igitarasikani, yahinduye uwo murongo igira iti: “Njyewe na Data turi umwe,” ibyo bikaba byumvikanisha ko Yehova na Yesu bunze ubumwe mu byo bakora ariko bakaba batangana.
Dusenga dusaba ko izo Bibiliya zasohotse, zazafasha abantu benshi kwiga ibyerekeyeYehova kandi bakamusenga.—Yesaya 2:3.