Soma ibirimo

1 UGUSHYINGO 2012
OTIRISHIYA

Otirishiya yasabwe kwishyura Abahamya ba Yehova indishyi bitewe n’uko yabahohoteye

Otirishiya yasabwe kwishyura Abahamya ba Yehova indishyi bitewe n’uko yabahohoteye

KU ITARIKI ya 25 Nzeri 2012, Urukiko rw’u Burayi Ruharanira Uburenganzira bw’Ikiremwamuntu rukorera i Strasbourg mu Bufaransa, rwahamije leta ya Otirishiya icyaha cyo kuvangura Abahamya ba Yehova, maze ruyitegeka kwishyura amafaranga Abahamya ba Yehova bakoresheje mu rubanza angana n’amadolari y’Abanyamerika 16.600.

Mu mwaka wa 2002, leta ya Otirishiya yimye abavugabutumwa babiri b’Abahamya ba Yehova bo muri Filipine, uburenganzira bwo gutura muri icyo gihugu kugira ngo bashyigikire Abahamya ba Yehova bagenzi babo bavuga ururimi rw’igitagaloge. Ikindi kandi, leta yari yarasabye Abahamya kwishyura umusoro ku mpano zo mu rwego rw’idini babonye mu mwaka wa 1999. Impamvu yatumye iyo leta ikorera Abahamya ba Yehova ibyo bikorwa byombi, ni uko itemera ko ari “umuryango wo mu rwego rw’idini,” ahubwo ikabafata nk’abaturage basanzwe bafite imyizerere bahuriyeho, ari byo bituma batemerwa mu buryo bwuzuye. Ibyo rero byatumye Abahamya bavutswa uburenganzira ubusanzwe buhabwa andi madini akomeye muri icyo gihugu.

Umwanzuro w’urwo rukiko, ubaye uwa gatandatu rufashe rugaragaza ko leta ya Otirishiya yarenganyije Abahamya ba Yehova, ukaba ushimangira undi mwanzuro urwo rukiko rwari rwarafashe mu mwaka wa 2008. Muri uwo mwanzuro wo mu wa 2008, urukiko rwari rwavuze ko Abahamya ba Yehova bagombye kuba barahawe uburenganzira bwo kwitwa “umuryango wo mu rwego rw’idini mu gihe kitarambiranye,” bitewe n’uko “ari idini rizwi cyane ku rwego mpuzamahanga,” kandi rikaba “rimaze igihe kirekire” muri Otirishiya.

Abahamya ba Yehova basanga urwo rubanza baherutse gutsinda mu Rukiko rw’u Burayi ruzagira uruhare mu kurinda uburenganzira bw’ibanze no kurwanya ivangura rishingiye ku madini, haba kuri bagenzi babo bahuje ukwizera no ku baturage bose b’ibihugu bigize Umuryango w’u Burayi.

Ushinzwe amakuru:

J. R. Brown, wo mu Rwego Rushinzwe Amakuru, tel. +1 718 560 5000

Otirishiya: Johann Zimmermann, tel. +43 1 804 53 45