Soma ibirimo

22 KANAMA 2017
OTIRISHIYA

Umugi wo muri Otirishiya wibutse Abahamya 31 bishwe n’Abanazi

Umugi wo muri Otirishiya wibutse Abahamya 31 bishwe n’Abanazi

Meya w’umugi wa Techelsberg, Johann Koban (hagati), atwikurura ibuye ry’urwibutso ari kumwe na Peter Stocker (iburyo) n’umuyobozi w’umugi wa Carinthia na Dogiteri Peter Kaiser (ibumoso).

I SELTERS, mu Budage—Ku itariki ya 19 Gicurasi 2017 habereye umuhango wo kwibuka Abahamya ba Yehova bafunzwe kandi bakicirwa mu bigo byakoranyirizwagamo imfungwa mu gihe cy’ubutegetsi bw’Abanazi. Uwo muhango witabiriwe n’abayobozi b’umugi wa Techelsberg wo muri Otirishiya. Bashyize ahagaragara ibuye ry’urwibutso ririho amazina y’Abahamya 31 bishwe n’ishyaka rya Nazi bapfiriye mu mugi wa Techelsberg no hafi yaho.

Uwo muhango watangijwe n’indirimbo ifite umutwe uvuga ngo “Mwebwe Bahamya nimujye mbere!” yaririmbwe n’abaririmbyi 60. Iyo ndirimbo yahimbwe n’Umuhamya witwa Erich Frost wafunzwe n’Abanazi mu kigo cyakoranyirizwagamo imfungwa k’i Sachsenhausen mu Ntambara ya Kabiri y’Isi Yose. No muri iki gihe, Abahamya ba Yehova bo ku isi hose baracyayiririmba mu materaniro. Iyo ndirimbo irangiye, abashyitsi bakuru muri uwo muhango bagize icyo babwira abantu 350 bari bawitabiriye, abo ni Johann Koban (meya w’umugi wa Techelsberg), Peter Stocker (umwuzukuru wa Gregor Wohlfahrt Sr. wiciwe i Techelsberg), Porofeseri Peter Gstettner, Porofeseri Vinzenz Jobst na Dogiteri Peter Kaiser (umuyobozi w’umugi). Nanone Tereviziyo ebyiri zo muri Otirishiya n’ibinyamakuru bitandukanye byo muri ako gace byari bihari.

Porofeseri Peter Gstettner avuga ijambo

Mu gihe cy’Intambara ya Kabiri y’Isi Yose, Abahamya 212 muri 550 bari muri Otirishiya boherejwe mu bigo byakoranyirizwagamo imfungwa kubera ko bativangaga muri politiki kandi ntibashyigikire intambara. Ibyo byabonwaga nk’aho ari ukurwanya ubutegetsi bw’Abanazi. Abahamya bari mu bigo byakoranyirizwagamo imfungwa bategetswe kwambara mpandeshatu y’isine ku myenda kugira ngo babatandukanye n’abandi. Abahamya 154 bo muri Otirishiya baguye muri ibyo bigo.

Mbere y’uwo muhango, hari amazina y’Abahamya batanu bo mu mugi wa Techelsberg bishwe n’Abanazi (Johann Stossier, Anton Uran, Gregor Wohlfahrt, Sr., Gregor Wohlfahrt, Jr., na Willibald Wohlfahrt) yanditswe ku rwibutso rw’intambara rw’abantu baburiwe irengero. Porofeseri Gstettner yasobanuye akamaro k’iryo buye ry’urwibutso agira ati: “Ibi bigaragaza ko ibyo amateka avuga ari ukuri. Tuzahora twibuka aba bantu bagaragaje ubutwari budasanzwe, bagakomera ku byo bizera nubwo bakorewe ibikorwa by’urugomo.”

Ibuye ry’urwibutso ririho amazina y’Abahamya ba Yehova 31 bishwe, abafunzwe n’abatotejwe n’Abanazi mu Ntambara ya Kabiri y’Isi Yose. Nanone kuri iryo buye hariho amagambo ari mu muvugo wanditswe na Franz Wohlfahrt (reba agasanduku kari hasi) n’amazina y’Abahamya batanu bo mu mugi wa Techelsberg yari ari ku rwibutso rw’intambara rw’abantu bari baraburiwe irengero.”

Johann Zimmermann, umuvugizi w’Abahamya ba Yehova muri Otirishiya yaravuze ati: “Twishimira imihango nk’iyi kuko igaragaza ubutwari no kwizera Abahamya ba Yehova bagaragaje nubwo batotejwe bikabije. Twiringiye ko bizatuma n’abandi bantu badufata uko tutari bahindura uko babona ibintu kuko bigaragara ko tutarwanya leta.”

Ushinzwe amakuru:

Ku rwego mpuzamahanga: David A. Semonian, Ibiro Bishinzwe Amakuru, +1-845-524-3000

Muri Otirishiya: Johann Zimmermann, +43-1-804-53-45

Mu Budage: Wolfram Slupina, +49-6483-41-3110