10 KAMENA 2019
PARAGWE
Imyuzure yibasiye Paragwe
Kuva mu mpera z’ukwezi kwa Mata 2019, imvura idasanzwe yaguye muri Paragwe ituma umugezi wuzura uteza umwuzure. Ubu umaze guhitana abantu batandatu.
Ibiro by’Abahamya byo muri Paragwe byatangaje ko ibyo biza byagize ingaruka ku Bahamya bagera ku 137, bari mu migi itandukanye. Mu murwa mukuru w’icyo gihugu wa Asunción, imyuzure yashenye urukuta rw’Inzu y’Ubwami yarimo iberamo Ishuri ry’Ababwiriza b’Ubwami. Igishimishije ariko, ni uko nta n’umwe mu Bahamya wagize icyo aba.
Nanone ibiro by’Abahamya byoherereje abavandimwe na bashiki bacu imfashanyo zirimo ibyokurya, amazi n’ibindi bintu by’ibanze. Kubera ko imyuzure igikomeje, ibiro by’Abahamya bizakomeza gukurikirana uko ibintu byifashe kandi bikomeze gutanga imfashanyo no guhumuriza abibasiwe n’ibyo biza.
Dusenga dusabira abo bavandimwe na bashiki bacu bo muri Paragwe. Twiringiye tudashidikanya ko Yehova azababera “igihome” mu bihe bitoroshye barimo.—Zaburi 31:2.