15 KANAMA 2019
POLONYE
Ikoraniro mpuzamahanga rifite umutwe uvuga ngo “Urukundo ntirushira!” ryabereye i Warsaw, muri Polonye
Itariki: 9-11 Kanama 2019
Aho ryabereye: Sitade ya Legia Warsaw na Torwar Hall, muri Polonye
Indimi: Icyongereza, Igipolonye
Abateranye: 32.069
Ababatijwe: 190
Abaje baturutse mu bindi bihugu: 6.892
Ibiro by’Abahamya byatumiwe: Ekwateri, Finilande, Hongiriya, Jeworujiya, Koreya, Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Moludaviya, Rumaniya, Shili, u Bufaransa, u Burayi bwo Hagati, u Buyapani na Ukraine
Inkuru z’ibyabaye: Kamil Kaźmierkiewicz, umuyobozi w’imwe muri hoteri zacumbikiye abashyitsi yaravuze ati: “Gukorana namwe birashimishije rwose; iyaba nahoraga mbona abakiriya bameze nkamwe, beza kandi barangwa n’akanyamuneza. Niboneye ukuntu muba mwunze ubumwe kandi mubanye neza. . . . Mbakuriye ingofero rwose!”
Kamil Lubański, umuyobozi wa kompanyi yatsindiye isoko ryo gutwara abashyitsi, na we yaravuze ati: “Kuva ngitangira gukorana namwe, nahise mbona ko nta bibazo tuzagirana. Mugira gahunda rwose! Iki giterane cyari kinini; ariko cyari giteguye neza, byose biri ku murongo. Kompanyi yacu yagiye ikorana n’inzego zitandukanye, urugero nk’iza guverinoma mu gutegura ibirori bikomeye byabereye mu gihugu imbere, cyangwa mu bindi bihugu by’u Burayi. Icyakora, ntibikunze kubaho ko tubona umukiriya ukorera kuri gahunda bigeze aha. Yaba abashoferi bacu n’abandi dukorana nta kintu na kimwe babagaya, uretse kubashimira. Tuzishimira kongera gukorana namwe ubutaha.”
Abashyitsi bahabwa ikaze ku kibuga k’indege
Abantu baza mu gitondo cyo ku wa Gatanu
Ifoto yafatiwe mu kirere igaragaza sitade ya Legia Warsaw yabereyemo ikoraniro
Umuvandimwe Gerrit Lösch wo mu Nteko Nyobozi atanga disikuru isoza ku wa Gatanu
Abantu batatu babatizwa ku wa Gatandatu
Abavandimwe na bashiki bacu bakurikiye bitonze ibivugirwa mu ikoraniro
Abashyitsi bambaye imyenda gakondo barimo bifotoreza inyuma ya sitade
Ku Cyumweru, abashyitsi bakora umurimo w’igihe cyose wihariye, bagiye mu kibuga bafatanya n’abateranye kuririmba indirimbo isoza ikoraniro
Bashiki bacu bakiri bato barimo baririmbira abashyitsi
Abavandimwe na bashiki bacu barimo babyina imbyino gakondo zo muri icyo gihugu