Soma ibirimo

20 GASHYANTARE 2019
PORUTO RIKO

Imirimo y’ubutabazi muri Poruto Riko yararangiye

Imirimo y’ubutabazi muri Poruto Riko yararangiye

Muri Nzeri 2018, ni bwo Abahamya ba Yehova barangije imirimo y’ubutabazi bari bamaze umwaka wose bakorera muri Poruto Riko kuva inkubi z’umuyaga ziswe Irma na Maria zakwibasira icyo kirwa. Iyo mirimo yose yakozwe n’abavandimwe na bashiki bacu babarirwa mu bihumbi, bari mu ifasi igenzurwa n’ibiro by’Abahamya byo muri Amerika.

Ibiro by’Abahamya byo muri Amerika byashyizeho Komite Ishinzwe Ubutabazi, kugira ngo igenzure imirimo y’ubutabazi yakorwaga n’ababwiriza bagera ku 10.000 bo muri Poruto Riko. Nanone hari abandi bavandimwe na bashiki bacu bagera ku 8.000 bitangiye gufasha muri ibyo bikorwa by’ubutabazi baturutse kure, urugero nko muri Alasika, Bahamasi no muri Hawayi.

Itsinda ry’Abahamya ryifatanyije mu mirimo y’ubutabazi muri Poruto Riko.

Abo bavandimwe na bashiki bacu basannye Amazu y’Ubwami 106 n’Amazu y’Amakoraniro 2 yangijwe n’ibyo biza. Nanone hasanwe amazu 783 y’abavandimwe, andi 73 yubakwa bundi bushya. Bamwe mu bavandimwe bacu bagezweho n’ibyo biza bafashijwe n’abayobozi ndetse n’ibigo by’ubwishingizi.

Abavandimwe na bashiki bacu barimo basana inzu yangiritse i Lajas.

Lorne Kowert, wo mu biro bishinzwe Ubutabazi bikorera ku biro by’Abahamya byo muri Amerika yaravuze ati: “Nubwo turangije gukora iyi mirimo, nta gushidikanya ko ibyo twagezeho bizakomeza gutera inkunga abagwiririwe n’ibiza ndetse n’ababafashije.”

Ifoto igaragaza inzu ya mushiki wacu utuye i Lares mbere na nyuma yo gusanwa.

Twe n’abo bavandimwe bacu bo muri Poruto Riko, twishimiye kuba Yehova atwitaho binyuze ku rukundo tugaragarizwa n’abavandimwe na bashiki bacu bo hirya no hino ku isi.​—1 Petero 5:7.