Soma ibirimo

5 UKWAKIRA 2022
PORUTUGALI

Igitabo cya Matayo cyasohotse mu Gikapuveri

Igitabo cya Matayo cyasohotse mu Gikapuveri

Ku itariki ya 25 Nzeri 2022, umuvandimwe Mário Pinto de Oliveira uri muri Komite y’Ibiro by’Ishami bya Porutugali, yatangaje ko hasohotse Bibiliya—Ivanjiri ya Matayo mu rurimi rw’Igikapuveri. Icyo gitabo cya Bibiliya cyasohotse mu buryo bwa elegitoronike mu materaniro yabereye ku biro by’ishami bya Porutugali biri i Lisbon, abandi bakayakurikirana arimo kuba bakoresheje ikoranabuhanga. Abantu bagera ku 3.812 bakurikiranye iyo gahunda, hakubiyemo n’abayikurikiraniye ku Mazu y’Ubwami yo muri Kapuveri no muri Porutugali.

Ururimi rw’Igikapuveri ni Igikerewole gishamikiye ku Giporutugali. Akaba ari rwo rurimi kavukire rw’abantu benshi bakomoka Kapuveri. Ibiro by’ishami byo muri Porutugali ni byo bigenzura umurimo wo kubwiriza ukorerwa muri Kapuveri.

Ibiro by’ubuhinduzi byitaruye by’ururimi rw’Igikapuveri biri i Santiago mu mugi wa Praia, muri Kapuveri

Hari umuhinduzi wagize icyo avuga ku mirimo yo guhindura iyi Bibiliya, wagize ati: “Nubwo hari ibindi bitabo bya Bibiliya byari byarahinduwe mu rurimi rw’Igikapuveri, kuzibona ntibyapfaga. Abantu benshi babonye iyi Bibiliya, bwari ubwa mbere basomye Ijambo ry’Imana mu rurimi rwabo kavukire.”

Undi muhinduzi yaravuze ati: “Iyi Bibiliya kuyisoma biroroshye, irumvikana kandi ikoresha imvugo zikoreshwa mu buzima bwa buri munsi. Rwose ni impano iturutse kuri Yehova kandi izadufasha cyane mu murimo wo kubwiriza. Ntituzongera kumara igihe dusobanura amagambo kandi izadufasha kugera ku mutima tu bifuza ukuri.”

Kuba igitabo cyo muri Bibiliya cya Matayo cyarasohotse mu rurimi ry’Igikapuveri, bitwibutsa ko Imana yacu itarobanura ku butoni, izatuma Ijambo ryayo rigera ku bantu bose bayishaka.—Ibyakozwe 10:34, 35.